Nyuma y’iminsi atabarizwa, Jose Chameleone yavuye mu bitaro.

Umuririmbyi ukomenye Uganda no muri Africa Jose Chameleone yavuye mu bitaro, aho yari amaze iminsi nyuma yo kubagwa kubera kwibasirwa n’uburwayi bw’amara.

kwamamaza

Uyu muhanzi yari arwariye mu bitaro bya Aline Medical Hospital Minneapolis muri Leta ya Minnesota muri Amerika, aho yari yajyanywe nyuma yo kuzahazwa n’uburwayi.

Ikinyamakuru Exclusive Bizz cyo muri Uganda cyatangaje ko n’ubwo uyu mugabo yavuye mu bitaro akeneye igihe cyo kongera kwisuganya agatora agatege ndetse akaba yagenda nta kibazo afite.

Mu butumwa Chameleone yashyize ku rubuga rwa Threads, yatangaje ko ashimira abantu bamusengeye.

Ati “ Ndashaka gufata akanya ko gushimira mbikuye ku mutima urukundo, inkunga n’amasengesho nakiriye ndi mu bitaro. Kunyifuriza ibyiza kwanyu byampaye imbaraga muri iki gihe kitoroshye. Ubu ndi mu nzira yo gukira. Ndashimira Ibitaro bya Aline Minneapolis ku bw’uruhare runini mwabigizemo.’’

Yakomeje ati “N’ubwo gukira kwanjye bisaba igihe no kwihangana, nizeye ko ndaza kugarukana ubuzima buzira umuze mu minsi ya vuba. Imana yamye ari nziza kuri njye. Mwarakoze mwese bantu banjye.’

Iby'uburwayi bwa Jose Chameleon byamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo ku mbuga nkoranyambaga hagiye hacicikana amashusho y'uyu muhanzi asunitswe mu kagare, Nyuma akaza ku garagara ari mu byuma kabuhariwe byo kwa muganga hariya muri America.

Amakuru yamaze gutangazwa nabo mu muryango we, bavuga ko uyu muhanzi yamaze kumererwa neza, uretse ko yasabiwe kuba asubitse ibikorwa by’imyidagaduro.

Chameleone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe muri Africa hose muri rusange. Mu ntangiro za 2021, yashakaga gukomereza urugendo rwe no muri politiki akayobora Umujyi wa Kampala ariko ntibyamuhiriye.

Uyu mugabo yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ibyakunzwe cyane nka ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’, ‘Jamila’ n’izindi nyinshi.

@ Kavukire Alex [Kalex]/Isango Star.

 Jul 10, 2023 - 13:58