Nyuma y’igihombo, Spotify imaze kurenza abantu miliyoni 200 bayishyura ku kwezi.

Sosiyete yo muri Sweden ikomeye icyurangirwaho umuziki, Spotify, yatangaje ko mu mpera za 2022, abantu bangana na miliyoni 205 aribo bari bamaze kwiyandikisha kur’uru rubuga . ni ibintu ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko byarenze uko byari byitezwe nubwo barushijeho guhura n’igihombo.

kwamamaza

Ibi bitangajwe nyuma yahoo mu cyumweru, iyi sosiyete itangaje ko yagabanyije hafi ibice bitandatu ku ijana by'abakozi bayo kugira ngo igabanye amafaranga ikoresha. Ivuga ko yahuye n’igihombo gihwanye na miliyoni 430 z'amayero (miliyoni 465 $) mu gihe cy’umwaka.

Nimugihe abasesenguzi bari baragarage ko Spotify izahura n’igihombo cya miliyoni 441 z'amayero nk'uko Factset ibivuga.

Nubwo itaka igihombo ariko, mugihe cy’umwaka, amafaranga Spotify yinjiza yiyongereyeho 21% ugereranyije n’umwaka wabanje w’2021, aho mu mwaka ushize yinjije miliyari 11.7 by’amayero.

Ibi kandi byiyongeraho kuba abiyandikishije kugukoresha uru rubuga biyongeyeho 14%, bakagera kuri miliyoni 205, mugihe abasesenguzi bateganyaga ko bazagera kuri miliyoni 202 gusa.

AFP ivuga ko benshi mu bafatabuguzi bakomoka muri Amerika y’Epfo [Latin America].

Nubwo yahombe ariko, ni inshuro ya mbere Spotify irengeje abafatabuguzi miliyoni 200.

Icyakora iyi sosiyete ivuga ko yungukiye mu kwamamaza mu gihe cy’ibiruhuko gikomeye, cyane icy’iminsi mikuru, ndetse n’iterambere rikomeye mu bakoresha Gen Z.

Spotify yavuze ko umubare rusange w'abayikoresha buri kwezi, harimo n'abakoresha ifatabuguzi  ndetse n’ab’ubuntu bose hamwe bageze kuri miliyoni 489  ndetse  mu mpera z’uyu mwaka w’2023 , bateganya kugeza kuri miliyoni 500.

Sptify ifite icyicaro i Stockholm ariko yanditswe i New York, kuva yatangira igaragaza inyungu yayo buri gihembwe.

Ndetse inagaragaza igihombo igenda ihura nacyo buri mwaka, nubwo abayokoresha bishyura buri kwezi barushaho kwiyongera. Ibi byiyongeraho kuba ihanganye n’ibihangange nka Apple Music na Amazon Music.

Daniel Ek ; washinze Spotify ndetse akaba ari nawe muyobozi, mu cyumweru gishize yatangaje ko  yahagaritse imyanya y’akazi 600, irimo abakozi hafi 10 000.

Kugeza ubu, ibigo bikomeye ku isi by’ikoranabuhanga bikomeje kugaragaza ko byahuye n’igihombo ndetse bikanagabanya abakozi.

@ AFP.

 Jan 31, 2023 - 14:41