Nyaruguru:Bahangayikishijwe n’inyamaswa zirya amatungo n’abantu

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ngoma baravuga bahangayikishijwe n’inyamaswa zimeze nk’ibirura ziri kurya abantu n’amatungo. Abvuga ko mugihe nta gikozwe ubuzima bwabo bwakomeza kujya mu kaga. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bwatangiye gushaka uko izo nyamanswa zategwa, gusa busaba abaturage kugira amakenga.

kwamamaza

Iyo ugeze mu Murenge wa Ngoma uhana imbibi n'igihugu cy'U Burundi muri centre z'Ubucuruzi nka Kiyonza na Nkomero, ugakomeza imbere mu midugudu, usanga abaturage baho bahuriza ku kuba babangamiwe n'ibisimba bamwe bita ibibwa binini, abandi ibirura.

Bavuga ko biri kubarira amatungo ndetse nabo ubwabo bitabaretse. Bemeza kandi ko iki kibazo kigenda gifata intera umunsi ku wundi.

Umuturage waho witwa SIKUBWABO Augustin, yabwiye Isango Star ko “Ikibazo dufite ni ibikoko biri kurya amatungo y’abaturage. Hari umugudugu duhana imbibi wa Nyagasozi, bigafata n’Umudugudu w’Akabuye, ubwo mukanya tukabikomera bikambuka mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Nyanza naho bikaharya andi [matungo].”

“ ujya kumva ngo ku musozi umwe bihariye ihene 5, ahandi ngo bihariye 3.”

Undi ati: “ ibyo bisimba ni ibibwa biba mu bigunda byirukankana n’abana, ihene zo byarazimaze. Ni ibibwa, ntabwo tuzi iyo bituruka kuko ianaka muri aka karere kacu nta bantu bakunze korora imbwa.”

“ izo mbwa iyo zigiye zigasanga ahantu hari ihene zihita zizica, kandi zirwanyiriza kuzica zose! Zizirya zimaze kuzica. Ziba mu kigunda ariko benshi bavuga ko ari izo bagiye bakazivana mu migi bakaza kuzimena mu cyaro!”

Aba baturage bifuza ko hashakwa umuti urambye w'iki kibazo.

Umwe ati: “ nk’inzego z’umutekano zadufasha bakareba uburyo badufasha kuko biri kutwangiriza cyane, n’umutekano wacu ntabwo wizewe.”

Undi ati: “ haramutse habonetse ubufasha bwabitwicira byaba bidufitiye akamaro.”

Sikubwabo ati: “ keretse habonetse nk’ubufasha bwo kuzica! nako biragoye keretse kuzica kuko ziriruka cyane. Biraduhangayikishije cyane kuko aho zibera mbi aho zisanze ihene 6 zirwanira kuzica zose!”

Dr. MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko ikibazo nk'iki cyari kimenyerewe mu Mirenge ihana imbibi n'ishyamba rya pariki y'igihugu ya Nyungwe, ariko kuba cyaboneka no mu murenge wa Ngoma bitatungurana kuko hari amashyamba cyimeza.

Avuga ko bari gushaka uko bazitega.

Ati: “ari n’iyi Mirenge ari Ngera na Ngoma ubona ko hari amashyamba naho amaze iminsi ajya kumera nkaho ari cyimeza. Ibyo bibwa nabyo kuhaboneka byashoboka.”

“kuko n’ubundi byagaragaye ko ari imbwa zibihomora naho zishobora kuba zihari. N’ubundi iyo ugiye kureba amatungo aribwa, aribwa mu gihe cy’imvura ni ukuvuga ngo nicya gihe bya bibwa biba byagiye gushaka aho byashobora kugama bigahita bigwa kuri ayo matungo.”

“ twari twabivuganye n’ababishinzwe muri RAB kugira ngo bashobore kuduha imiti yo kugira ngo tubitege, kuko ubushize byarabaye duteze tubona ni izo mbwa z’agasozi. Ubwo rero nicyo tugiye gufasha abaturage.”

“ icyo twababwira n’ubundi ni ukumenya ko batagomba kuzirika amatungo ku gasozi, bakubaka ibiraro bikomeye.”

Abaturage banasaba ko hakorwa n'ubugenzuzi bwihariye, kuko hari abifite bo mu mujyi wa Huye bashobora kuba bazana izo mbwa zimaze kubabana nyinshi bakaza kuzihajugunya.

Bitewe n'uko ngo ziba zaramenyereye kurya inyama zaguriwe, kwihangana birazinira zikarya abantu n'amatungo yabo.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Dec 14, 2023 - 06:45