
APR FC yahagaritse Mamadou Sy na Dauda yussif.
Oct 10, 2025 - 11:54
Kuri uyu wa gatanu Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bayo babiri Mamadou Sy na Dauda yussif kubera ikibazo cyo gusuzugura nkana amabwirizwa n'amategeko ya ekipe.
kwamamaza
Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi Mamadou Sy na Dauda yussif kubera ikibazo cy'imyitwari, aba basore bahagaritswe nyuma yaho batagaragaye ku mukino APR FC yatsinzwemo na Pyramids mu mukino wo kwishyura wa caf champions league kubera umutoza atari yabashyize ku rutode rw'umukino kubera ikibazo cy'imyitwarire bivugwa ko batorotse umwiherero wa ekipe.

Umuyobozi wa APR FC chairman Brig Gen Deo Rusanganwa ubwo yabazwaga ku kibazo cyaba basore kuba batagaragaye ku mukino yatangaje ko iki kibazo cyizigwaho nyuma yo kubona umwanzuro w'umutoza kuko ariwe wafashe iki cyemezo cyo kubahagarika
Umutoza wa APR FC nyuma yo kugera i Kigali na ekipe basubukuye imyitozo yitabiriwe na dauda mu gihe mamadou y'itabiriye imikino ya ekipe y'igihugu ya Mauritania,

Nyuma y'ibiganiro hagati y'umutoza wa Gitinyiro Taleb Abderrahim n'ubuyobozi kuri uyu wa gatanu Ikipe ya APR FC ibinyujije mw'itangazo yageneye itangazamakuru yatangaje ko mamadou sy na dauda yussif bahagaritswe iminsi mirongo (30) kubera ikibazo cy'imyitwarire itanoze bagaragaje irimo gusuzugura nkana amabwiriza n'amategeko yari yatanzwe n'umutoza mukuru wa ekipe ndetse n'ubuyobozi ibi byagize inkaruka mbi z'umusaruro kuri ekipe ubwo yari mu Misiri, Muri iyi minsi bahagaritswe harakomeza gukorwa iperereza ry'imbitse hazabone gufatwa izindi ngamba zisumbuyeho.

Aba bakinnyi bahagaritswe iyi minsi 30 ntibazagaragara mu mikino APR FC izakinamo na Mukura victory sports, Kiyovu sports, Rutsiro fc ndetse na Rayon sports.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


