![80% mu Rwanda bihagije mu biribwa, FAO irasaba ko 20% basigaye bakitabwaho](https://www.isangostar.rw/uploads/images/2022/12/image_750x_63aa2487af945.jpg)
80% mu Rwanda bihagije mu biribwa, FAO irasaba ko 20% basigaye bakitabwaho
Jun 3, 2024 - 17:05
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, FAO, rirashimira intambwe u Rwanda rwateye mu kugabanya indwara zishamikiye ku mafunguro adatunganyije neza, ndetse no kuzamura igipimo cyo kwihaza mu biribwa. Nimugihe isi yitegura kwizihiza umunsi wahariwe ubuziranenge bw’amafunguro.
kwamamaza
Dr. Christine MUKANTWALI, Umuyobozi w’agashami k’imirire muri FAO ishami ry’u Rwanda, avuga ko n’ubwo hari intambwe ishimishije u Rwanda rwateye, bidasobanuye ko rwageze ahakenewe.
Asaba inzego bireba guhaguruka yaba mu kwihaza mu biribwa no kugabanya ingaruka zo gufata amafunguro adatunganyije neza.
Yagize ati:” 80% bihagije mu mirire, 20% nibo basigaye, nibaza ko inzego zibishinzwe, cyane cyane minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’izindi nzego zitandukanye zita ku buhinzi, kugira ngo abo 20% bagigaye badafite ibyo kurya nabo babashe kugerwaho.”
Avuga ko hari ingaruka nyinshi bigira ku buzima bw’abakuru n’abato.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuziranenge bw’ibiribwa wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 7 Kamena (06), hazirikanwa akamaro ko kwita ku gutegura neza amafunguro, yaba ibiribwa cyangwa ibinyobwa.
Uyu munsi usanze kugeza ubu buri mwaka ku isi miliyoni 600 barwara indwara zifitanye isano n’amafunguro adateguye neza, zigahitana abantu ibihumbi 420 biganjemo 30% y’abana bari munsi y’imyaka5.
kwamamaza