Rubavu: Bahanganye n’ingaruka n’imbuto y’ibigori bahawe na Leta yanze guheka

Hari abahinzi bo mu murenge wa Kanama baravuga ko bariguhangana n'ingaruka z’ imbuto y'ibigori bahawe na leta byanze guheka. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko bugiye koherezayo inzobere mu buhinzi kugirango harebwe ikindi bafashwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Kanama wo mu karere ka Rubavu,  hamwe no mu tundi duce dukorerwamo ubuhinzi twegeranye naho, bavuga ko bari bijejwe ko imbuto bahawe y'ibigori igiye kubateza imbere n'imiryango yabo, ariko nyuma bagatungurwa basanze bitandukanye.

Bavuga ko ibigori bavumbutse mu butaka bigoye kubitandukanya n'urubingo [ruvamo ubwatsi bw’amatungo], ndetse kugeza nubu bikaba bigiye gusaza bitaraheka.

Umwe mubahuye n’icyo kibazo yabwiye Isango Star, ati: “ batubwiye ko imbuto ari nziza nuko tuyigura kuri ‘Nkunganire’. Twagiye tugura ku 1300 Frws ku gipaki ariko aho twabiteye ni ubwatsi, nta kigori kirimo.”

Undi ati: “ batuzaniye imbuto mbi, rekba ukuntu byabaye! Byarwaye nkongwa ntibiri kuva ku butaka, n’ikizamutse ntigiheka, ubwo umuyaga waza bikagwa.”

Yongeraho ko “Ibaze nawe kuba umuntu yarahinze azi ngo azarya nuko agatahira aho ntarye! Inzara yo turayifite.”

Aba baturage bavuga ko bakomeje guhanga n’ingaruka zabyo kuko ibyo bahinze bakabaye bari kubiryaho. Banavuga ko iyi mbuto bari bayihawe ku nguzango.

Umwe ati: “Twarahombye, buriya bamwe none turi kuvuga tuti tuzabaho dute kuko twajyaga uduhungure two mu kwa kane,None ubu tuzishyura ifumbire gute? Mbese abenshi bari kwigira muri Uganda kubera guhinga tukarumbya.”

Yongeraho “ warahinze ntiweze kandi wagujije muri koperative, ubwo nyine abagabo bari kwitorokera bakigendera!”

Undi ati: “ hari abari gutoroka nyine! Nonese niba nagujije ibihumbi 200 ngashora narangiza nkabona nta musaruro, leta izanyirukaho ngo ninyishyure ya mafaranga, nabona rero byanze nkavuga nti reka mfate itike ngende njye gushaka ideni ry’abandi? Bari kujya muri Uganda n’Iburasirazuba.”

Bagasaba ubuyobozi bwareba aho byapfiriye nuko bukayibahindurira. Umwe ati: “ leta turayisaba ko yajya ituzanira imbuto nziza bizeye, ku gihe noneho tugahinga tuzi ko imbuto yera.”

Mulindwa Prosper; Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, avuga ko bagiye kohereza aba bahinzi inzobere mu by'ubuhinzi kugira ngo barebe icyateye ikibazo ndetse ari naho bahera babafasha.

Ati: “nasabye ishami ry’abahinzi bo ku karere kujyana n’abatekinisiye ba RAB, bakajyayo bakabanza kuganira n’abahinzi ku byabayeho, niba hari n’ibimenyetso bisigaye bakabyitegereza. Ariko ari abahinzi babigizemo uruhare, urabizi ko hanze aha hari n’[abantu bashuka abandi.”

Yongeraho ko “Ndumva guhera ejo tuzohereza abatekinisiye bajye kuri terrain, buriya abaturage baba bafite ubunararibonye mu bintu byinshi by’ubuhinzi.”

Zimwe mu mpanvu zishibora gutuma imbuto yihinduka abayiteye, harimo kuba habaho ibibazo bishingiye ku ihinduka ry’ibihe nk'imvura cyangwa izuba ryinshi, kuba aho imbuto inyura mbere yo kugera ku bahinzi bayihindura, cyangwa hakaba amakosa kubasuzuma imbuto nyayo yashima ubutaka ndetse n'ibindi…

Gusa inzobere mu by'ubuhinzi zivuga ko bikwiye ko abatanga imbuto bajya babanza kwemeranya ku bushakashatsi bwakorewe ubutaka iyo mbuto igiye kujyamo, kuko hari aho bitera igihombo abaturage kandi bikabura kigarura.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star- Rubavu.

 Feb 16, 2024 - 11:30