Nyaruguru: Bashyira n’abapfuye ku rutonde! Abayobozi baranengwa imitangire ya serivise!

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Busanze baravuga ko babangamiwe n'uburiganya bukorwa n'abayobozi mu itangwa ry'imirasire y'izuba, imbabura na telefoni zo muri gahunda ya Connect Rwanda. Bavuga ko bageza aho urutonde rushyirwaho abapfuye kuko abakiriho bo nta mafaranga bagereranya na ruswa baba bahaye abo bayobozi. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye kubikurikirana kuko bidakwiye kandi binyuranyije n'ihame ry'imiyoborere myiza.

kwamamaza

Mu kwihutisha iterambere n'imibereho myiza y'abanyarwanda, leta yagiye igeza ku baturage gahunda zibakura mu bukene n'ubwigunge. Ubu hagezweho iya Connect Rwanda. Kayitesi Alice; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, yabajije abanya- Busanze, i Kirarangombe niba bayizi.

Yagize ati: “Mwarabyumvise ko hari telefoni umukuru w’igihugu ari kubaha, murazizi? Za smart phone? Mwariyandikishije? Zaraje, musabya gutanga indangamuntu n’amafaranga ibihumbi 20 noneho ayandi bakayabarengerezaho.”

Mu kumusubiza, byagaragaye ko hari igice kinini cy'abaturage bashidikanyije, abandi barajujura. Aba baciwe intege n'uko n'izindi gahunda zayibanjirije nk'imbabura n'imirasire y'izuba bari bagenewe ku buntu byabonywe n'uwishyuye wari ku rutonde .

Mu kubigarukaho, umwe yagize ati: “yaba ari n’aya matara y’imirasire, batwandika buri gihe bati muzane amafaranga tubandike nuko bakatwandika maze tugategereza ko bayizana tugaheba. Ahubwo ngo nimwongere muzane ayandi!! Tukayoberwa aho amafaranga tuguma dutanga ahora agenda ajya bikatuyobera.”

Undi ati: “Nonese batanga fagitire! Ntayo baduha rwose! Nk’izo telefoni bavuga ko tuzazifata zigiye kuza ariko ntazo tugizera tubona, ntazo!”

“njyewe n’iriya telefoni siriwe niyandikisha kuko nibyo niyandikishije simbibona. Dore no ku mashyiga, aya ngaya, barampamagara bwa mbere ariko ngiyeyo nayibura! Aha se wafata ikintu nta mafaranga utanze?! Kirazira mu mudugudu wa Gisenyi.”

“baba bashaka ya mafaranga nuko basanga utayafite bagahita bagusiba bagashyiramo abandi!”

Bavuga ko izo ntonde zanagaragayeho n'abapfuye bigatungura abaturage.

Umwe ati: “ku kintu cyatubabaje ni amashyiga, barabanje bati maganatanu imbere, bati icyo ntabwo gikunze. Kuko muka-njye yarafite icyiciro bamusomye ku izina bahita bagenda bamucaho basoma abapfuye. Tuti mwebwe musomye umuntu wapfuye kera, hashyize imyaka 15 yarapfuye mumusimbuje umuntu uriho…abapfuye nibo babanje gufata mbere! Basomye abandi nka 6 bapfuye….”

Undi ati: “hano nta kintu wabona udatanze ruswa! Icyifuzo ni uko haba abayobozi batarya ruswa.”

“ noneho niba wawundi ananiwe kuyobora kuko umuturage atamuha servise nziza, nagende yicare hajyeho undi.”

GASHEMA Janvier; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko iyo myitware inyuranyije n'ihame ry'imiyoborere myiza, bityo bagiye kubikurikirana.

Ati: “Uwo muturage wakwakwa amafaranga atajyanywe na serivise uko zishyurwa, uwo rwose yatwereka umuntu uyamwaka. Tukanashishikariza abayobozi dukorana kwirinda gufata umutungo w’umuturage, kwirinda kumwaka amafaranga atajyanye na serivise atanga. Ibyo ngibyo ni ibintu duca intege, ubuyobozi tutakwihanganira. Aho byagaragara ngira ngo ibihano bihana abantu nkabo birateganyijwe.”

Abaturage b'i Busanze muri Kirarangombe, batuye mu birometero 3 uvuye ku mupaka w'u Rwanda n'U Burundi, nanone mu birometero km 23 uvuye ahubatse ibiro by'Akarere ka Nyaruguru.  Bifuza ko bajya basurwa cyane n'abayobozi b'Akarere kugira ngo barebe akarengane bakorerwa n'ababayobora mu tugari n'imidugudu bitwaje iyi ntera ihari.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Dec 19, 2023 - 17:18