
Nyaruguru: Barasaba ko umuhanda Kibeho-Kivu washyirwamo kaburimbo
Jul 4, 2025 - 10:06
Abakoresha umuhanda wa Kibeho-Kivu, n'abahashoye imari barasaba ko washyirwa mo kaburimbo ukoroshya ubuhahirane bw'abatuye mu Mirenge iwukoraho.
kwamamaza
Ubusanzwe umuhanda wa Kibeho-Kivu unyura mu Mirenge itandatu ya Nyabimata, Kivu, Muganza, Ruramba, Mata ndetse na Kibeho. Abawuturiye n'abawukoresha bavuga ko uramutse ukozwe ugashyirwa mo kaburimbo wafasha abatwara ibinyabiziga, abikorera, amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, n’inganda z’icyayi za Mata, Kibeho, Muganza, Kivu ndetse n'urwa Kitabi.
Umwe mu baturage yabwiye Isango Star ko" Nize muri iki kigo cya Faina Jerusalem nshaka permis, nayo ndayibona. Icyo gihe umuhanda wari ufite imbogamizi, n'ubundi utameze neza. Nk'ubu ndatwara ariko kugira ngo utware umugenzi aba ari ikibazo. Urabona nk'iyi moto yanjye, nta gihe kingana n'ukwezi gishize nyiguze ariko urabona uko yatangiye kwangirika, ipfa kubera umuhanda."
Undi ati:" Nize ubudozi, ndadoda kandi umuntu wese waza atugana twamudodera. Ariko ikibazo duhura nacyo hano dutuye, imihanda ntabwo imeze neza kuko ushobora kubona umukiliya I bunaka akaguhamagara ariko gutega aza hano, iyo imvura yaguye iba yanyereye cyangwa se waba wakoze imyenda ushaka kuyigeza ku isoko byihuse bikaba ikibazo."
NDOREYAHO Erneste; Umuyobozi Mukuru w'ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya Faina Jerusalem Technical School naryo riri kuri uyu muhanda wa Kibeho-Kivu, avuga ko bakora byinshi ngo abaturage bagere ku iterambere n'imibereho myiza bashingiye ku byo bigisha urubyiruko rusaga 300 rumaze kuharangiza. Gusa ariko uyu muhanda uba imbogamizi ku ishuri n'abaturage.
Ati:"Uyu muhanda ubonetse, si ishuri gusa ryaba rivuye mu bwigunge kuko n'abaturage nabo batera imbere. Iyi zone niyo ibamo ibirayi, kandi buri kwezi bagira toni ziri hejuru ya 300! Buri munsi, aha haca amagare agera kuri 200, nka 50 muri yo usanga yatobokeye mu muhanda kubera ibibazo. Ubwo ni ukuvuga ngo inganda enye ziri muri Nyaruguru, eshatu ziri muri iki gice. Umuhanda rero ni ikintu gikomeye cyane, turamutse tuwubonye ubuzima bw'abantu bose buzahinduka."
Dr. MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda kizwi ndetse bawukoreye inyigo ku buryo mu bufatanye n'izindi nzego bari gushaka amafaranga yo kuwubaka.
Ati:" Ni umuhanda tubona natwe uduhangayikishije ariko kubera y'uko ibikorwaremezo byongerwa bitewe n'ingengo y'imari yabonetse, twashoboye gukora inyigo, turimo turavugana n'inzego kugira ngo abantu barebe ariko ntabwo ari uko twabirengagije."
"Ni ukuvuga ngo duke turi gukora, iby'ibanze harimo kampani y'urubyiruko igenda isiburamo ibinogo, itunganya ahatameze neza kugira ngo nibura ushobore kuba nyabagendwa. Ariko nabyo tubona bidahagije kuburyo bisaba ko twongeramo ingufu zihagije za maintenance zawo, dufatanyije n'ikigo cy'igihugu gishinzwe gutunganya imihanda."
Inyigo y'uyu muhanda wa Kibeho-Kivu yakozwe, igaragaza ko ureshya na km 22.8, ndetse ukazuzura utwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 8, kandi nabwo washyizwe mo kaburimbo iciriritse.
@!@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


