
NYARUGENGE: Polisi yafashe umusore afite urumogi ibiro bine
Jul 26, 2025 - 19:09
Tariki ya26/07/2025, mu gitondo cyo ku wa gatandatu, Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo yafashe umusire Witwa HABAMAHIRWE Francois(18yrs) ukoresha ukomoka mu Karere ka BURERA mu Murenge wa NEMBA afite Urumogi ibiro bine (4kgs) akaba avuga ko arukuye mu Karere ka BURERA.
kwamamaza
Akimara gufatwa yavuze ko yari aruzanye mu mujyi wa Kigali (REMERA) aho yari guhurira n'abandi barucuruza.
Uwafashwe n'urumogi yarafite afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu bugenzacyaha, iperereza rirakomeje ngo hafatwe abandi bakorana.
Habamahirwe yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, Polisi ishimira uruhare bagira kugirango abantu bafite umugambi wo kwica ubuzima bw'abaturage babaha ibiyobyabwenge babafatwa. Inavuga ko ibi biragaragaza ikimenyetso cy'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Iteka rya minisitiri nimero 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Ni mu gihe itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


