Nyanza:Abatwara abagenzi ku magare babangamiwe n’amasaha yo kuva mu muhanda bashyiriweho.

Bamwe mu batwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi baravuga ko babangamiwe n’icyemezo cyabashyiriweho cyo kuba bavuye mu muhanda biterenze saa ka 18h00. Basaba inzego zafashe iki cyemezo kucyigana ubushishozi kuko cyabateje ubukene. Nubwo butagaragaza imibare, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko icyemezo cyafashwe kubera impanuka nyinshi.

kwamamaza

Ubusanzwe nubwo Umujyi wa Nyanza ari muto ariko ufite imihanda kuburyo abayinyuramo bakenera gutega amagare abageza mu bice batahamo. Ababatwara kuri ayo magare bavuga ko mbere babikoraga mu bwisanzure amasaha yose, ariko ubu bashyireweho isaha ya saa 18h00 yo kuba bavuye mu muhanda, isaha basanga ibabangamiye.

Umwe muri bo waganiriye n’Isango Star, yagize ati : « ubundi mbere twakoraga 24h/24h, none ubu badushize saa kumi n’ebyiri (18h00) rwose, ntabwo tucyihahira ngo bikunde. Birikutugiraho ingaruka kuko twicwa n’inzara. Batwemereye gutwara amasaha yose twashyiraho amatara yabugenewe…. »

Undi yunze murye, ati : « ntabwo tucyizigama no kurya biba bigoranye, mbese biratubangamiye rwose pe ! »

« baratubwira bati mwebwe abanyonzi, ntabwo mwemerewe kurenza isaha ya saa kumi n’ebyiri mutarataha ngo kubera y’uko mukoresha impanuka. Tukavuga tutie se ‘ dukoresha impanuka nyuma ya saa kumi n’ebyiri, iyo dutashye ntabwo moto cyangwa imodoka zikora impanuka ?’nibadufashe basi bashyireho saa moya, niba bashaka ko dutaha kare kuko hari igihe mba najyanye umugenzi nk’i Rwabicuma noneho bikaba ngombwa no amasaha agendana, noneho nagaruka bakampata. Iyo bagufashe rero barakubabaza noneho igare bakarimarana iminsi irindwi ndetse bakaguca n’amafaranga 5 500Frw !iyo utanayabonye, bariteza cyamunara kuko uba watinze kurihakura. »

«  icyifuzo dufite ni uko(…) nibura  bakatureka tugakora tukageza saa mbiri (20Hh)kuko twebwe iryo gare niryo ridutunze kandi izo saa kumi n’ebyiri iyo zigeze, twitwarira ba bantu bavuye mu isoko guhaha ndetse ninabwo dutangira kubona amafaranga ariko iki gihe [ku manywa] nya kintu tuba turi gukora kuko nta kazi tuba dufite. Noneho iyo butangiye kwira nibwo tubona akazi. »

Ntazinda Erasme; Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko icyemezo cyafashwe ku bw’impanuka nyinshi amagare yatezaga  mu muhanda. Icyakora nta mibare agaragaza nk’impamvu nyamukuru yaba yarahereweho hafatwa icyo cyemezo cyo kuyahagarika.

Yagize ati: « kiriya cyemezo cyafashwe kubera y’uko hari ikibazo gikomeye cy’uko bakora impanuka cyane kuko haba hatakibona, umunsi hafashwe ikindi cyemezo bazakimenyeshwa. Gusa uyu munsi, igihari rwose abantu bumve ko saa kumi n’ebyiri igare mu mujyi wa Nyanza bajye baricunga kuko rirateza impanuka nyinshi. Imibare ntabwo nayikusanyije ngo nkubwire ngo ihagaze ite !»

Ku cyifuzo cy’uko cyo kuba  abanyonzi babwirwa icyo basabwa bakora kugira ngo impanuka zigabanuke, Bwana Ntazinda Erasme, yagize ati : « Ntabwo ari ukudateganya kubibabwira, icyemezo cyarafashwe keretse nihafatwa ikindi nyuma yaho. »

Ushingiye ku byo abasenateri baherutse kugaragariza ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ubwo ryabagaragarizaga ko mu gihugu hose habaye impanuka zisaga 1971 zirimo 407 zo mu Ntara y’Amajyepfo zikanayishyira ku mwanya 3. Muri izi mpanuka, 24 % ni zo zakozwe n’abanyonzi, usanga kuba amagare yakurwa mu muhanda ku isaha runaka ku bwo guteza impanuka nyinshi nkuko bivugwa, bisa n’aho bidashingiye ku gihari.

Abasenateri barimo Havugimana Emmanuel bashingiye kuri ibi, bagaragaje ko igare ridakwiye kuba urwitwazo ahubwo ikibazo kiri mu mihanda mito, imodoka zishaje,  no kuba nta mihanda yihariye ku binyabiziga runaka.

Abatwara abagenzi ku magare b’i Nyanza n’ahandi mu Ntara y’Amajyepfo, nko muri Huye, bakaba bakomeje gusaba inzego bireba kwigana ubushishozi icyemezo bafatiwe kuko kirushaho kubateza ubukene mu gihe bakangurirwa gukora cyane ndetse no guhanga imirimo.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Feb 6, 2023 - 12:03