
Nyamagabe: Abaturage barasabwa kutamarira ku isoko umusaruro wose w'ibikomoka ku matungo
Jun 9, 2025 - 08:40
Ubuyobozi burasaba abaturage kutamarira umusaruro ukomoka ku matungo ngo bacure urugo kuko bigira ingaruka ku mibereho myiza y'abagize umuryango.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho mu gihe hirya no hino mu Mirenge uko ari 17 igize akarere ka Nyamagabe, ibikorwa byo koroza inka abaturage binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bikomeje.
Urugero ni urwo mu Murenge wa Mbazi, aho itorero rya ADPER i Maheresho ku bufatanye na Compassion International, ryoroje inka abaturage 8, zavutse ku zindi 16 ziherutse gutangwa.
MAKUZA Josue ni umwe mu bahawe inka. Avuga ko yamufashije kuzamura igipimo cy'ubukungu n'imibereho myiza y'abagize umuryango we.
Aganira n'Isango Star, yagize ati:" Inka barayimpaye, nanyweye amata n' abana baranywa. Nabashije kubona ibishingwe mfumbira imyaka, irera.
MUKANDAYISENGA Marie nawe wahawe inka, yunzemo ati:" Nkimara kuyibona twanyweye amata maze abana bava mu mirire mibi. Mbere narahingaga sinsarure, niba narasaruraga sinarenzaga nka mironko ebyiri, ariko ubu zariyongereye zabaye nk'10. Twagize n'umuco wo kunywa amata kandi mbere ntitwayabonaka kuko ntayo twari dufite. Iterambere ryaraje riturutse ku nka."

Rev Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse; Umushumba w'Ururembo rwa ADPER Huye, avuga ko ibikorwa nk'ibi bikorea n'itorero n'abafatanyabikorwa baryo mu rwwgo rwo kwimakaza urukundo no gufasha abaturage kubaho neza.
Ati:" Urukundo dukunda Imana rugaragarira u rukundo dukunda bagenzi bacu, nibwo bigaragara ko turi abantu bakunda Imana. No ngombwa ko tubaho neza turi hano ku isi, hanyuma tukagira n'uburyo bwo kuzabaho neza no muri iryo juru. Ntushobora kuvuga ngo ukunda Imana utabonye, utarigeze ukunda mugenzi wawe muturanye."
Nimu gihe Umuyobozi w'imishinga iterwa inkunga na Compassion International mu Karere ka Nyamagabe, Emmanuel NZIMULINDA, avuga ko aborozwa inka bakwiye kuzifata neza.
Ati:" Uyu munsi tworoje abandi bafatanyabikorwa 8, ni icyiciro cya kabiri, kugira ngo bashyire mu bikorwa ya ntego ya Compassion yo kugobotora umwana mu ngoyi z'ubukene mu izina rya Yesu kandi bari kwiteza imbere muri gahunda ya Leta."
"Rero turabasaba kugira ngo izi nka bazifate neza zizabyare umusaruro, nabo bazoroze bagenzi babo kandi bagere ku iterambere rirambye."

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, UWAMARIYA Agnes, avuga ko abaturage bakwiye gukomeza kugira umuco wo kutamarira ku isoko ibikomoka ku matungo birimo nk'amata akamwa inka bagenda borozwa, ngo bacure mu rugo. Avuga ko bene ibyo bigira ingaruka mbi mu mibereho myiza y'abagize umuryango.
Ati:" Gukoresha ibikomoka ku matungo mu mafunguro ya buri munsi ni inyigisho ubuyobozi bw'Akarere twashyizemo imbaraga kandi tubona bitanga umusaruro. Hamwe rero tubonera uwo musaruro ni uko tubona ko tugenda tugabanya ku buryo bufatika umubare w'abana bafite imirire mibi, badatekereje kujyana mu isoko byose."
"Ikindi ni ugukomeza gushishikariza abaturage gukoresha ibikomoka ku matungo."
Imibare iheruka igaragaza ko muri aka karere, inka zagiye zitangwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zagize uruhare mu gukura mu bukene imiryango 10 000 mu isaga 3 000 yari yabaruwe.
Ni mu gihe mu Karere kose, habarwaga inka zisaga 58 916 zirimo izimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka zisaga 14 874.
Reba amwe mu mafoto n'amashusho:






@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


