
Nyabihu: Minisitiri Habimana yasabye abaturage kutemera guhabwa serivisi mbi
Jan 14, 2026 - 10:31
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu kutemera guhabwa serivisi mbi na bamwe mu bayobozi. Yabasabye kujya batanga amakuru kugira ngo aho bitagenda neza bikosorwe ndetse n’abatabitaho bakurikiranwe.
kwamamaza
Ibi yabitangaje ku wa Kabiri, ku wa 13 Mitarama (01)2026, mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Murenge wa Jomba ubwo yari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri muri aka karere abereye Imboni y'Akarere.
Minisitiri Habimana ari kumwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’ubw’Akarere, yifatanyije kandi n’abaturage b’Imirenge ya Jomba, Mulinga, Rambura na Rurembo, ashima aho iterambere ry'Akarere ka Nyabihu rigeze.

Ubusanzwe inzego z'ibanze niho haza imbere mu mitangire ya serivisi mbi. Nubwo aba ari muri rusange, usanga mu bice by'ibyaro ho biri hejuru kurusha mu mijyi. Ariko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abaturage bagomba kugira uruhare mu gutuma bahabwa serivisi nziza, bakagaragaza abayitanga nabi kugira ngo hakosorwe ibitagenda neza.
Yabasabye kandi kurangwa n’isuku, guteza imbere imibanire myiza hirindwa amakimbirane, ndetse no guharanira ibikorwa byo kwiteza imbere no kubirinda.
Minisitiri Habimana yanabasabye kwitegura Irangamuntu-koranabuhanga binyuze mu gukosora imyirondoro, anakira ibitekerezo n’ibyifuzo bitandukanye by’abaturage.

Ni mu gihe ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri Habimana yagiriye mu Karere ka Nyabihu, yasuye ibikorwa by'amaterasi ndinganire, inzuri n’imihanda byo mu gice cya Gishwati, bareba ibikorwa bitandukanye.
Yanijeje abaturage ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubagezaho ibikorwaremezo bizabafasha kuzamura imibereho n’iterambere ryabo.
Amwe mu mafoto yaranze uru ruzinduko:









kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


