
" Ntimuzatatire icyo gihango: impanuro zahawe abakomiseri ba komisiyo y'igihugu y'amatora
Apr 12, 2025 - 10:32
Perezida w'urukiko rw'ikirenga yibukije abakomiseri umunani ba Komisiyo y'igihugu y'amatora ko bagomba kurangazwa imbere no gukorera hamwe, kujya inama, no kugisha inama aho bikenewe, ndetse ko izo nshingano bagomba kuzisohoza neza, bakaba baniteguye kuzibazwa igihe icyo ari cyo cyose.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho ku wa gatanu, ku wa 11 Mata (04) 2025, nyuma yo kwakira indahiro zabo nyuma yuko bashyizweho na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ku itariki 26 Werurwe (03) uyu mwaka.
Hon MUKANTAGANZWA Domitile, Perezida w'urukiko rw'ikirenga, yabasabye kudatatira igihango cy'abanyarwanda n'igihugu muri rusange.
Yanabibukije ko inshingano barahiriye bagomba kuzibazwa igihe icyo ari cyo cyose.
Ati:" mwajyaga muterana iyo habaga hagiye kuba amatora ariko ubu mugiye gukora mu buryo buhoraho. Inshingano za komisiyo y'amatora ni ugutegura amatora ku buryo akorwa mu mucyo no mu bwisanzure, hagamijwe kwimakaza umuco wa demokarasi mu gihugu cyacu no gutoza abanyarwanda kugira uburere mboneragihugu ku matora."
"Kugira ngo muzabashe kubigeraho, turabagira inama yo gukorera hamwe no kujya mujya Inama, aho bikenewe mukagisha inama nk'uko Perezida wa Repubulika ahora abidukangurira. "
" turabagira inama yo guhora muzirikana ko kubazwa inshingano ari rimwe mu mahame y'ingenzi agenga imiyoborere y'igihugu cyacu. Inshingano mumaze kurahirira, mujye mwibuka ko muzazibazwa n'igihugu ndetse n'abanyarwanda. Ntimuzatatire icyo gihango."

Abakomiseri bashimiye izi mpanuro ndetse basaba abanyarwanda ubufatanye bwiza kuko ari bo batuma izo nshingano bahawe zikorwa mu mucyo.
Perezidante wa Komisiyo y'amatora, Oda Gasinzigwa, yagize ati:" muby'ukuri, inshingano za komisiyo y'amatora ni imirimo abanyarwanda baba batezeho ko ikoranwa ubushishozi bukoranwa gukomeza kubahiriza demokarasi igihugu cyiyubakiye no guha umwanya abanyarwanda kugira ngo bitorere abayobozi."
"yadusabye yuko dukomeze kuzirikana gushyira mu gaciro inshingano tuba twahawe tukazikora twubahiriza ibyo amategeko ateganya kandi tukabikora ku buryo abanyarwanda bahabwa ubwisanzure bwo kwitorera abayobozi. Twe nk'abayobozi ni ugukomerezaho kugira ngo turusheho kubaka uru rwego rw'ingenzi rufasha abanyarwanda kwitorera abayobozi."
"ariko cyane cyane tunaboneraho gushimira abanyarwanda kuko nibo batuma ibi bikorwa bikorwa neza mugihe cy'amatora atandukanye, byagaragayeko mu matora dusoje byagaragaye uburyo bayagizemo uruhare. Turumva rero inshingano zacu ni ugutega amatwi abanyarwanda, kubahiriza ibyo amategeko ateganya kandi no gukorera mu mucyo."

Abarahiye barimo Mme Oda Gasinzigwa, Perezida wa komisiyo y'amatora, vice perezida wayo Habimana Kizito, Nyiramadirida Fortune, Nicole Mutimukeye, Umwali Carine, Semanywa Faustin, Francoise Kabanda Uwera, na Judith MBABAZI, bose bakaba barashyizweho na Perezida wa Repubulika, ku itariki 26 Werurwe(03) uyu mwaka.
@BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


