Ntibavuga rumwe kubyo gukura ingingo z’umubiri w’umuntu zigahabwa undi!

Abaturage ntibarivugaho rumwe ku bijyanye no gukura ingingo mu mubiri w’umuntu zigahabwa undi, nyuma yaho hatowe itegeko ryemera rikanagenga imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo mu Rwanda. Bamwe bemera ko ntacyo bitwaye guhana ingingo ndetse bakabifata nko gutabarana, mu gihe abandi bavuga ko bikwiye gusa gukorwa ku bapfuye ndetse nabwo ku kiguzi cy’amafaranga k’umuryango w’uwapfuye ukurwamo ingingo.

kwamamaza

Ubusanzwe abanyarwanda bahendwa cyane n’ubuvuzi bukenera guhabwa ingingo, kuko bibasaba kujya mu mahanga, n’aho bazisanga zikaba zihenze cyane bitewe n’icyuho cyari mu itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo ritari ryakanogejwe.

Ariko mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare (02) uyu mwaka, abadepite batoye bemeza iri tegeko. Nyuma yaho, abaturage barivugaho ibitandukanye.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati : « ndumva ibyo nta kibazo cyaba gihari kuko yaba ari nk’ubufasha. »

Undi ati : «  ikibi ni uko yabikora ari muzima, ariko yapfuye ni ibyo. Impyiko bakazikuramo, umwijima bakawukuramo… »

«  izo ngingo bazikuramo bakazitera mu wundi akabaho. Icyo nacyemera, ubundi se ko nzaba napfuye izo ngingo zanjye zizamara iki ?! »

Ku rundi ruhande hari n’abavuga ko ibyo batabyemera, mugihe benshi bifuza ko gufata ingingo byakorwa ku mubiri w’umuntu wapfuye ariko ku kiguzi.

Umwe ati« Njyewe iyo ngingo ntabwo nyemera, keretse bagiye bavanamo izo ngingo bakazishyira mu wundi muntu noneho umuryango w’uwo muntu wapfuye akagira ikintu abona.»

« amafaranga ni amafaranga, bazigurisha ! »

Ku rundi ruhande, Depite UWAMARIYA Odette ; perezidante wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Imibereho myiza, ari nayo yize ikanakurikirana itegurwa ry’iri tegeko, yavuze ko kugurisha urugingo ntaho byaba bitaniye no gucuruza umuntu ubusanzwe bihanwa n’amategeko.

Anavuga ko yewe n’ishimwe k’uwatanze urugingo naryo ritemewe, ati : « ku bijyanye no gukoresha ingingo z’umubiri w’umuntu n’ibiwukomokamo twirinda ko hazamo ikintu cyo kubigira ubucuruzi kandi dusanzwe dufite itegeko rihana ibijyanye no gucuruza abantu. Ni ngombwa rero ko byumvikana ko umuntu atazitwaza ko agiye gutanga ishimwe, ahubwo agiye kugura urugingo rw’umuntu, bityo akaba yakoze icuruzwa ry’abantu. »

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana abaturage bavuga ko hari abantu batazwi bagiye babasanga aho batuye bakabasaba bimwe mu biva mu mubiri wabo, kimwe mu bintu bitemewe.

Dr. Sabin NSANZIMANA; Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko iri tegeko ryaje kubafasha kubikemura.

Ati : « Bivuze ko icyo cyuho cyaza bitwaje ko nta tegeko ryari rihari ribigena. Iri tegeko rero rirabiha umurongo : ibyemewe, ibitemewe, igikwiye kuba gikorwa, igikurwa mu mubiri w’umuntu, ubyemerewe bikorwa bite ? bikorerwa hehe ? ubikoze bitemewe n’amategeko ahanishwa iki ? ibyo byose bikubiye mur’iri tegeko. »

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima [MINISANTE] igaragaza ko mu myaka irindwi ishize kugeza mu mpera z’umwaka ushize w’2022, abanyarwanda 67 aribo boherejwe mu mahanga kugira ngo bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko. Iri tegeko rishya rikaba ryitezweho gukemura iki kibazo.

Muri iri tegeko kandi rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo, hagaragaramo ingingo ibuza uwo ariwe wese wakuririra kuri ubu burenganzira bwo gusimbuza ingingo mu gihugu akagurisha ingingo z’umubiri kuko aba akoze icyaha.

Iri tegeko rigateganya ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 10, ariko atarenze miliyoni 15 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Mar 15, 2023 - 10:39