
Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange yakuweho byongera ibiciro
Mar 13, 2024 - 11:29
Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange, bituma igiciro umugenzi yishyuraga cyiyongera. Nimugihe n’ibibazo bya serivici mbi zahabwaga abatega imodoka nacyo biri kuvugutirwa umuti kuko Leta yamaze kugura bisi nini 200 zishyirwa mu mihanda ndetse hari n’izindi 100 zigiye kongerwamo kugira ngo imirongo y’abatega imodoka igabanyuke.
kwamamaza
Ibi Byatangajwe kuwa Kabiri ku wa 12 Werurwe (03), mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’abarimo Alain MUKURARINDA; Umuvugizi wa Goverinoma wungirije, Dr. Jimmy Gasore; Minisiteri y’Ibikorwaremezo; Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Ndagijimana Uzziel; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, na Dusengiyumva Samuel; Meya w’Umujyi wa Kigali.
Dr. Jimmy Gasore; Minisitiri w’ibikorwa remezo, yavuze ko Nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yarashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.
Ati: “gahunda nyinshi za Leta z’agateganyo zo guhangana n’icyorezo zakuweho ariko Nkunganire yo muri transport ntabwo yahise ivanwaho. Leta iriteguye gukomeza kuba hafi y’abanyarwanda kugira ngo ikibazo cyo gutwara abantu muri rusange gikemuke.”
“ni ukuvuga ngo ya Nkunganire yajyaga mu kwishyurira umuntu itike izagumaho ariko ijye mu kurebana n’ibikomoka kuri peteroli.”
Iruhande rw’ibi, Dr. Uzziel NDAGIJIMANA; Ministri w’ubukungu n’igenamigambi, yavuze ko ibibazo byari byugarije iyi serivise yo gutwara abantu n’ibintu birimo imodoka nke na serivisi zatangwaga nabi byamungaga ubukungu bw’ igihugu .
Yagize ati: “twakoze ibishoboka kugira ngo dukemure ikibazo cya bus ndetse tuvugurure n’uburyo bwo gutwara abantu muri rusange mu gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Kigali. Mfasha uko ibiciro bihagaze…agace kajyanye no gutwara muri rusange kangana na 0.2%, bivuze ngo ingaruka ku biciro rusange ninke cyane.”
“ahubwo inyungu irimo ni ukunoza uburyo bwo gutwara abantu. Buriya uko abantu batinda mu nzira bagenda bigira ingaruka ku bukungu no ku kazi kuko gahunda umuntu yararimo ntayigezeho, kujya gucuruza arakererwa amasaha abiri, atatu, uwari kugira ikindi akora kibyara amafaranga kirahahombere…. Buriya transport ifite uruhare runini mu kuzamura ubukungu.”
Dusengiyumva Samuel; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko ibibazo bikomeye byari bibangamiye urwego rwo gutwara abantu byakozwemo amavugurura atandukanye. Avuga ko hari ibyerekezo bishya by’imihanda byongewemo ndetse na ba rwiyemezamirimo bashya.
Ati: “ uyu munsi tugeze kuri bus 500, kiragihe twari tugeze ku cya kabiri cyazo, hagati ya 200 na 300 nizo zakoraga mu mujyi wa Kigali. Iyo turebye imibare tubona abantu bazigendagamo ari nk’abantu ibihumbi 50 mu minsi y’imibyizi, muri weekend niho bagerageza kuba hagati y’ibihumbi 100 n’150 bakoresha transport yo mu mujyi wa Kigali.”
“ umujyi wa Kigali ufite imihora 7 [ corridor], hari n’indi mirongo mishya yagiye izamo bitewe nuko abantu bagiye batura, ikazajya igenda ikorwamo nab a rwiyemezamirimo bazagenda baboneka. Ni amahirwe tugaragariza abatuye umujyi, gukora transport biremewe ku bantu bose byabyifuza.”

Ubusanzwe kuva muri 2020, igiciro cyo gutwara abantu ntabwo cyigeze gihinduka ninaho hatangiye gukoreshwa igiciro kivuguruye, ariko Leta ihita ishyiraho Nkunganire kugira ngo umugenzi akomeze gukoresha igiciro cyashyizweho mu 2018.
Hazakoreshwa gare 7 zo mu mujyi wa Kigali. Aho umugenzi ukora ingendo zihuza Intara yemerewe kuguma kwishyura ibiciro byashyizweho mu 2018 byari bishingiye ku 21 Frw ku kilometero ku bajya mu ntara na 22 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali. Uko umuntu wese uteze imodoka, Leta imwishyurira hagati ya 40% na 50% by’ikiguzi cy’urugendo.
Urugero nk’umuturage wajyaga i Remera yahabwaga nkunganire iri hagati na 90 Frw na 100 Frw.
Ibiciro bishya n’ibyerekezo bishya bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 16 zuku kwezi kwa gatatu. Iyi nkunganire ikuweho izongerwa kubikomoka kuri petrole.
@ Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


