Ngoma: Hashyizweho uburyo bwo gufasha urubyiruko kubona akazi.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bwafashe gahunda yo gufasha urubyiruko kubona akazi kajyanye n;ibyo biza, aho bazajya babahuza n’abashoramari baje gukorera mu karere mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko. Urubyiruko ruzafashwa kubona akazi ni urukirangiza amashuli yisumbuye by’umwihariko abize mu mashuli ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro.

kwamamaza

Gahunda yo gufasha urubyiruko kubona akazi igamije kuruvana mu bushomeri, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma. Buvuga ko abazibandwaho ari abarangiza amashuri ya tekinike imyuga n’ubumengiro bakunze kurangiza amashuri bakabura akazi, bikanatuma hari n’abandi bifuza kwiga ayo masomo bacika intege zo kuyitabira.

Kugira ngo iyi gahunda yo gukura uru rubyiruko mu bushomeri izagerweho, Niyonagira Nathalie; umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko bizakorwa binyuze mu mahirwe agenda aboneka muri aka karere.

Ati: “ku bufatanye n’inzego z’urubyiruko, tugafata urutonde rw’urubyiruko dufite n’ibyo bize bafitiye ubumenyi, abize ubwubatsi, abize ubuhinzi… twebwe tukabafata ukuboko nk’abayobozi  noneho tujye ku mushoramari tukamubwira tuti ‘aba bantu bize ibi n’ibi , turashaka ko ubaha akazi.’”

“kandi icyo dushishikariza urubyiruko ni ugukura amaboko mu mufuka bagakora, kuko abenshi usanga iriya mirimo batayikozwa, ari nabyo twagaragaje ko usanga abashoramari baza gushora imari mu karere kacu bafite imirimo ariko bakajya gukura abakozi mu zindi ntara, mu tundi turere. Mugihe urubyiruko rwirirwa rwashyize amaboko mu mifuka ruzi ko bose bazaza kwicara mu biro.”

Bamwe mu baturage b’akarere ka Ngoma baganiriye n’Isango Star bavuga bishimiye gahunda yo gufasha urubyiruko kwikura mu bukene binyuze mu kubashakira imirimo mu bikorwa bitandukanye byo muri aka karere.

Bavuga ko byateraga impungenge z’uko abana babo barangizaga bakabunza imitima babashakira akazi.

Gusa basaba urubyiruko narwo kwikuramo ubunebwe rukabyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Umwe yagize ati: “iyo gahunda yo kuba abana bacu babona akazi wumva nyine umwana uri iwabo yakagombye kuba ariwe urebwa bwa mbere kuri ibyo byose, nuko abo bandi bakaza ari abunganira ariko ab’ibanze ari abana bacu.”

“ urumva nibiga ayo mashuli bizaduha kutajya gushaka abandi bahandi bize ibyo, kandi dufite abana bacu bayize.”

Undi ati: “igihombo ni kinini cyane! Icya mbere iyo rwa rubyiruko rwinjije amafaranga nta handi ajya aguma mu karere. Ubwo rero igihombo kiri ku rwego rw’akarere ariko nanone kikongera kikaba mu mifuka ya rwa rubyiruko.”

“ njyewe icyo nashishikariza urubyiruko muri rusange ni ukumenya rudashidikanya ko kugeza uyu munsi imyuga cyangwa ubumenyingiro ariho hantu ha mbere hari amafaranga.”

Gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere NST1 iteganya ko mu mwaka wa 2024 abagana amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro bazaba bageze kuri 60%.

Iruhande rw’ibi kandi ntawashidikanya ko iyi gahunda yo kuzamura umubare w’abana biga muri ayo mashuri izunganirwa n’iy’akarere ka Ngoma yo gufasha abarangije muri ayo mashuri kubona akazi, aho kugira ngo barangize bicare cyangwa babure igishoro cyo gutangira imishinga yabo.

 @ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Jul 10, 2023 - 09:17