Ngoma: Barasaba leta guca inkoni izamba igafungura kaminuza ya INATEK n’iy’ubuvuzi zafunzwe .

Abatuye umujyi wa Kibungo baravuga ko bananiwe kwakira ibyifungwa rya kaminuza ebyiri zari ziri muri uyu mujyi zirimo iya UNATEK n’iyigishaga iby’ubuvuzi. Barasaba Leta guca inkoni izamba maze izo kaminuza zikagaruka kuko byadindije iterambere ry’umujyi. Icyakora Ubuyobozi bw’akarere bwakuriye inzira ku murima abasaba ko kaminuza ya UNATEK ifungurwa ariko bubizeza ko iyigisha iby’ubuvuzi izagaruka mu bihe bya vuba.

kwamamaza

Imyaka ibaye itatu kaminuza ya Kibungo UNATEK ifunzwe burundu.Ni ibintu abatuye mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma bavuga ko bananiwe kubyakira. Bavuga ko byabashenguye umutima ku buryo bacyibaza icyatumye ifungwa kandi yari ifatiye runini abantu batandukanye muri aka karere ndetse n’ahandi mu gihugu.

Iruhande rw’ibi kandi, banavuga ko na kaminuza yigishaga iby’ubuvuzi yabaga mu bitaro bya Kibungo nayo itakihabarizwa. Bavuga ko ibyo byose ari ibihombo bikomeye bahuye nabyo.

Basaba ko Leta guca inkoni izamba, izo kaminuza zombi zikagaruka kuko zatumye umujyi wa Kibungo ukonja.

Umwe yagize ati: “Urumva hano hari kaminuza eshatu: hari IPRC, kuri INATEK na ririya shuli rya Nursing [Ubuforomo]. Bivuze ko icyo gihe baracumbikaga nuko amazu agakora kuko bakodeshaga amazu, urumva ibyo byasaga nk’iterambere ku muntu. Ubwo rero urumva bahavuye, harakonje muri make.”

Undi ati: “ni ukuri kw’Imana twarahungabanye pe kuko iki kigo cyari kidufatiye runini, ikongera igafungura irembo abana bakaza bakiga nuko Kibunga ikongera igasusuruka nkuko za Butare, za Kigali zimeze.”

“badufashije rwose INATEK ikagaruka byaba ari byiza kuko twaba dufite na campus, urumva kubura kaminuza ebyiri mur’uyu murenge wa Kibungo, abaturage barahungabanye. Urumva ko nta n’iterambere twagira tudafite ibigo nk’ibyo ngibyo Bizana abantu.”

Kuri ubu busabe bw’abatuye umujyi wa Kibungo, Niyonagira Nathalie; umuyobozi w’akarere ka Ngoma,yabakuriye inzira ku murima. Yavuze ko ntawe ushobora kugarura kaminuza ya INATEK.

Yagize ati: “Ubuvugizi twarabukoze, uretse ko n’abatubanjirije barabukoze, ubu rero igihari ntanwo ari ukuyigarura kuko bene ryo barahombye. Sinzi n’uwarigarura kuko leta ntabwo yajya mu bintu by’abantu ku giti cyabo, ngo ijye kongera kubigarura.”

Gusa ku byerekeranye na kaminuza ya Kibungo yigisha ibijyanye n’ubuvuzi, Niyonagira yavuze ko iyo kaminuza izagaruka vuba kuko ibitaro bya Kibungo byahawe uburenganzira bwo kugira kaminuza.

Ati: “ Ku bijyanye na Nursing, buriya ibitaro byacu, minisiteri yabishyize ku rwego rwa Teaching Hospital, bivuze ko n’ubundi ishuli rigomba kuba ibitaro bivura ariko binigisha. Ishuli rigomba kuhagaruka kuko byaremejwe, nabyo ndumva ari ikintu twakwishimira.”

Kaminuza ya Kibungo UNATEK yafunzwe burundu na Minisiteri y’Uburezi muri Kanama 2020.Itangazo rya Minisiteri y’uburezi ryavuga ko ifunzwe kubera ko yananiwe gutanga uburezi bufite ireme.

Ifungwa ry’iyi kaminuza,ryatumye inzu abaturage bari barubatse mu mafaranga y’inguzanyo z’amabanki,zihita zibura abazijyamo maze bituma bananirwa kwishyura inguzanyo,none ntioborohewe n’iyo myenda y’amabanki. 

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Jun 30, 2023 - 09:01