Musanze Gataraga: Babangamiwe n’ubujura bw’inka bukomeje kwiyongera.

Abatuye mu murenge wa Gataraga wo mur’aka karere baravuga ko babangamiwe n’ubujura bw’inka buri gukaza umurego muri ako gace. Bavuga ko iyo hagize uwiyaka abo bajura kugira ngo atabkaurize inka ye bamutera ibyuma nawe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gataraga bwemeza ko iki kibazo cy’ubujura bw’inka gihari, gusa bukavuga ko bugiye gukaza umutekano no kongera amarondo kubufatanye n’inzego z’ibanze.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Gataraga bavuga ko babangamiwe n’ubujura bw’amatungo, by’umwihariko inka, kandi uubwo bujura buri gukaza umurego, kuko niyo hagize ubikanga akabyuka nawe aterwa ibyuma.

Umwe yagize ati: “ikibazo cy’ubujura kirakabije kuko bari kutwiba rwose, wanagira ngo urabyutse, ugasanga bagutanze ku muryango bakagutera icyuma bakakwica.”

Undi ati: “Semahirwe bamwibye inka itatu nuko barazijyana, yewe n’ababyeyi baramushakishije ntako batagize. N’abana bato barashatse ariko twabuze ibagiro.”

“ ubujura butumereye nabi ! njyewe baje ubwa mbere barakingura nuko inka barayijyana.”

“ hari n’undi witwa Semanywa bajyanye inka irabura! Hari n’uwitwa Nsenga nawe ni uko! Hari umugabo utuye mu Gatovu witwa Fedeli, nawe inka ye yaragiye! Ni benshi…!”

Bavuga ko kuba bikomeje kugorana kuba bamenya irengero ry’inka zibwa n’umutekano muke uterwa nabo bajura, byatumye hari abahisemo gufata icyemezo cyo kurarana nazo mu nzu, bakazizirika aho bareba.

Umwe ati: “kugira ngo inka yawe igire umutekano ni uko uryama nibura ikiziriko ukakizirika ku kuguru noneho wakumva bakozeho gatoya akaba aribwo uhaguruka uvuga uti barayijyanye.”

Undi ati: “ ni munzu turi kujya turaziraza ni ukuli pe! ntabwo tukiraza inka haze!”

Abaturage basaba ko hasubizwaho amarondo, kuko irondo rikorerwa ku biro by’utugari gusa.

Umwe yagize ati: “Ntaryo, irondo rikorerwa ku kagali gusa! Turasaba ubufasha bw’uko basubizaho amarondo, twanabahemba ariko bakadufatira ibyo bisambo.”

Undi ati: “ turasaba ko hasubizwaho amarondo kuko muby’ukuli ntabwo agikorwa neza.”

Icyokora MICO Herman; umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gataraga, ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko  amarondo akorerwa ku kagali gusa.

Yagize ati: “bavuze ko adakorwa, abo ngabo ntabwo nemeranya nabo kuko buri mugoroba buri mudugudu uba ufite abari buze gukora irondo.”

Gusa akemeza ko ikibazo cy’ubujura bw’inka gihari kandi abo bakeka kubwihisha inyuma bakomeje kuganirizwa, no kongera umutekano bafatanyije n’abaturage.

Ati: “ubujura bw’amatungo y’inka, ngira ngo mu minsi yashize twakiriye ibirego bibiri by’ubujura bw’inka. Ariko abaturage hagati yabo hari uburyo twaganiriye nabo, batubwira abo bakeka nuko turabegera turabaganiriza.”

“Ariko icyo twasabye abaturage ni uko bagomba gushyira hamwe bagacunga umutekano bafatanyije n’inzego zibanze.”

Ubusanzwe mu bice byo mu cyaro, ubworozi bw’inka bufatwa nk’izingingo ry’iterambere, kuko hari n’ababufata nk’icyubahiro cy’umuryango.

Kuba ubujura bw’inka burigukaza umurego muri akagace, hari abanyantege nte bahita kuzirekura zikabavaho batazanze, bakavuga ko babikoze mu rwego rwo kwirinda ko bakomereswa n’abaziba.

Ibi bituma bamwe bifuza ko iki kibazo cyakwinjiramo n’inzego z’umutekano ntigiharirwe abaturage n’amarondo gusa, kuko abo bajura bamaze kubasuzugura.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Gataraga-Musanze.

 May 18, 2023 - 14:05