Uganda: Minisitiri yishwe arashwe n'uwamurindiraga umutekano.

Minisitiri w’umurimo n’inganda wo mu gihugu cya Uganda, Col (rtd)Charles Okello Engola, yishwe arashwe n’umusirikari warushinzwe kumucungira umutekano.

kwamamaza

Minisitiri Engola yarashwe n’umurinzi we mu gitondo cyo kur’uyu wa kabiri, iwe mu rugo mu nkengero za Kampala.

Uwamucungiraga umutekano nawe yahise yirasa arapfa akoresheje imbunda yarashishije Minisitiri Engola. 

Luke Owoyesigire; Umuvugizi wa polisi wungirije wa Kampala, yemeje ko ibyo byabaye.

Yambwiye ikinyamakuru Monitor ko “Yego. Ajya i Kyanja, habayeho kurasa. Umusirikare yarashe shebuja.”

Perezida w'inteko ishinga amategeko ya Uganda, Anita  nawe yemeje iby’iraswa ry’uyu Minisitiri, ubwo yari ayoboye inteko rusange mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Ati: “Muri iki gitondo, nakiriye inkuru ibabaje ivuga ko Hon Engola yarashwe n'umurinzi we. Roho ye iruhukire mu mahoro. Byari umugambi w'Imana. Ntidushobora guhindura ikintu na kimwe. ”

Ikinyamakuru the EasterAfrica cyatangaje ko ahabereye iri raswa hacunzwe n’abashinzwe umutekano. 

Betty Amongi; Minisitiri w’uburinganire, uri mu bayobozi ba guverinoma bahise bagera mu rugo rwa Engola i Kyanja nyuma y’iri raswa, yavuze ko uwabibonye yavuze ko “Umuzamu yavuze ko atigeze ahembwa miliyoni 4 Ush. Yavuze ko afite umugore utwite kandi ko abana be batagiye ku ishuri nyamara abana ba minisitiri biga.”

 May 2, 2023 - 14:55