Musanze: Bizigamiye amafaranga yo kwishyuranira mituweli none ubuyobozi bwabo bwarayabimye!

Abagore bibumbiye mu matsinda agamije kwishyurirana ubwisungane mu kwivuza bo mu murenge wa Kimonyi, baravuga ko bahangayikishijwe nuko igihe cyo kwishyura cyigeze mugihe umuyobozi wabo yabimye ayo mafaranga yabo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo.

kwamamaza

Abibumbiye mu itsinda ryise ‘Abajyana n’igihe’ ni abagore bo mu murenge wa Kimonyi, mu karere ka Musanze. Bavuga ko bibumbiye muri iri tsinda bagamije kwizigamira amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ariko ubu bakaba bahangayikishijwe nuko igihe cyo kwishyura cyageze umuyobozi wabo uyafite akayabima. Bavuga ko bagejeje iki kibazo mu buyobozi bubegereye.

Umwe yagize ati: “ikimina cyacu kigamije kwishyurira abanyamuryango bacu Mituweli, ubwo ni ukuvuga ngo umubare munini uracyari inyuma, ntabwo twari twabishyurira. Ariko ayo ari kwa Perezidante Uzamukunda Esperance, yo ntabwo aza, ari block.”

Undi ati: “Ayo mafaranga afite ari muri mituweli, afite za maganatandatu na….! “

“Mituweli ni ibyiciro 4, hose arimo amafaranga. ntabwo ajya atanga amafaranga ngo ayazane n’abandi baturage bandi bakeneye kuguza kugira ngo nabo bayashikire…”

Aba babyeyi bavuga ko iyo hagize uyamubaza muri komite bafatanyije kuyobora iki kimina, amusubiza ko bazajya kurega iyo bashaka kuko uwemeye atincwa, none aho bigeze ubu bakaba basa n’abihishanya n’abanyamuryango.

Umwe yagize ati: “aravuga ngo uwemeye ntiyicwa! Nkibaza ngo kwemera no kwishyura ni ibintu bibiri bitandukanye. Abanyamuryango turabarerega, tukababwira ngo mwihangane…None twabigira dute ko nta mafaranga dufite?!”

Undi ati: “None tutabakwepa byagenda gute? Kubarerega ni ukubabwira duti mwihangane, ubwo tukabona italiki iragiye tugategereza indi!”

Barasaba inzego bireba ko zabafasha kwishyuza aya mafaranga kuko bo bananiwe, cyane ko n’igihe cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza mituweri kigeze.

Umwe ati: “Kubera ko iyo umuntu avuze ngo ishyura akwishyiramo cyane. Twe turasaba ko ubuyobozi butwishyuriza ayo mafaranga aze nuko twishyurire abanyamuryango bacu mituweli ndetse n’umunyamuryango ukeneye kuguza nawe ayabone.”

Icyakora UZAMUKUNDA Esperance ushyirwa mu majwi n’abaturage yemera ko abafitiye amafaranga ndetse akanemera ko azayabaha kuko ajya gushinga iki kimina yashakaga iterambere ry’abagore. Gusa nta gihe atanga cyo kuba yakwishyura aya mafaranga.

Yagize ati: “ntabwo ari njyewe urimo ideni gusa, andi mafaranga arimo ideni mu banyamuryango , andiari kuri compte, andi akaba agomba guhita yishyurwa. Icyo nzi cyo ni uko ikimina kirahari, ngifitiye ideni sinshaka ko kinasubira inyuma, ntabwo nabyifuza.”

Ramuli Janvier; Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko ubuyobozi bugiye kwihutira gukurikirana iki kibazo cy’abaturage kugira ngo bishyurwe amafaranga yabo, babone uko bishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ati: “ntabwo nkizi rwose! Icyo nakora ni uko umuntu yaduha details tukajya gukurikirana uko bimeze.”

Ikimina ibajyana n’igihe cyo mu kagali ka Buramira ko Murenge wa Kimonyi, kirimo abarenga 120, biganjemo n’abari mucyitwa Abesamihigo, nacyo gifite umumaro wo kwizigamira no kugurizanya.

Mugihe aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe nuko igihe cyageze cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ariko bakaba bishyuza umuyobozi wabo amafaranga akayabima, hari n’abari muri komite nyobozi yacyo bavuga ko batewe impungenge nuko abanyamamuryango bari kubasanga mu rugo baje kubishyuza kandi ntacyo bafite bababwira.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Kimonyi - Musanze.

 Jun 30, 2023 - 07:40