Musanze:Bahoze bagaburira ahandi none ubu bugarijwe n'inzara biswe 'Kinga umwuzukuru araje.'

Abaturage bo mubice bihana imbibi n'ibirunga ahari hazwi nk'ahagaburira ibindi bice, bavuga ko nyuma y'ibura ry'imbuto y'ibirayi, ubu bugarijwe n'inzara bise ' FUNGA MWUZUKURU ARAJE'. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibyo kurya byagabanyutse  bitewe nuko abaturage bagurishije imyaka ikiri mu mirima kandi kuri make, bakibagirwa kwizigamira, ibyo bita kuyotsa. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko ibyo kurya byagabanyutse koko bitewe nuko abaturage bagurishije imyaka kuri make ikiri mu mirima bakibagirwa kwizigamira, ibyo bita kuyotsa.

kwamamaza

Abatuye mu mirenge ya Kinigi na Gashaki yegeranya n’ibirunga bemeza ko bariraga ku nkoko none ibyo bikaba bimaze kuba umugani. Aba baturage bavuga ko byatewe nuko ibihungwa birimo ibirayi byafatwaga nk'igihingwa cya mbere muri ako gace babuze imbuto yabyo ndetse bikiyongeraho no kuba ibiciro ku isoko byarazamutse.

Bavuga ko kubona icyo kurya mur'iki gihe ari nk'ihurizo kuburyo hari inzara bise 'Funga Mwuzukuru araje.'

Umwe ati: " Ni inzara iri kubitera kuko ntabwo namwiyegereza ngo ave kuri Se na Nyina ngo aze mugaburire kandi ntabwo mfite!"

Uyu mubyeyi avuga ko nta kibazo byateza abuzukuru babo kuko "Ubundi ko nabahaga babona ko mbibimye?! "

Undi ati: " Inzara yaraduteye kuko ubu ikiro cy'ibirayi ni 500Fr, ibishyimbo biri kugura 1200Fr, ibijumbi ni 350Fr- 400 Fr, naho igitoki ni 350Fr....umuntu reka sinakubwira agake turi gutanga  200Fr. Ni kinga mwuzukuru araje, Kinga Mwenenyoko araje kuko turi gusoroma ibiboga tukabura umunyu wo kubitekamo!"

" ni Kinga mwuzukuru araje kuko biriguterwa n'uko ubuzima buri kuducanga muri iyi minsi.nonese ako kana kaje singire icyo ngaha si ukubabara!" Kuba icibiro byariyongereye ndetse n'imbuto yo gutera ikabura, aba baturage bavuga ko bikomeje uko byazagorana ko hari abikora ku munywa.

umwe ati: "Kurya sinariye kuko harimo n'anatari kurya rwose ! Ubu se ndabyibushye...reba ko atari umwenda naziritse mu nda! Ni kinga umwuzukuru, mwenenyoko araje, rwose ubu n'umugabo kumugaburira ni ukubura uko ngira!"

Kamanzi Axelle; Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ntacyo barenza ku mazina abaturage bise ibihe by'inzara barimo.

Ati: "Amazina abantu bita ibihe turimo ntacyo warenzaho, bo babyita uko babyumva. Ubusanzwe igihe imyaka iri mu murima ntabwo abantu baba bafite ibyo kurya nk'iyo bejeje kandi muri aya mezi baba barahinze, barateye , muri aya mezi turabizi ko ibyo kurya biba byaragabanutse. Ariko kwa kundi abaturage bacu aba ari abasizi, bazi kuganira, bashobora kugira uburyo bita ibihe barimo ariko ntabwo twavuga ngo dufite inzara ku buryo yaba ari inzara idasanzwe."

Anavuga ko ko byatewe nuko muri aka gace hari n'abahinze bagakurishiriza imyaka mu mirima ntibibuke guhunika, ibyo bita ku byitsa.

Ati: "Twebwe hari igihe haza n'abamamyi baza mu mirima noneho bakagurisha[abahinze]. Ibyo nabyo turi kurwana nabyo."

Ikibazo cy’inzara yugarije abantu si icyo mu karere ka Musanze gusa,kuko  no mu ntara y'Amajyepfo mu turere twa Gisagara na Huye baherutse gutaka inzara.

Aba kandi biyongeraho abo mu karere ka Rubavu, Iburengerazuba, barimo abageze mu myaka y’izabukuru baherutse gutangariza Isango Star ko basigaye batinya ko abuzukuru babo babakandagirira mu nzu kubera guterwa ipfunwe no kubura icyo babaha nkuko bari barabamenyereje.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

kwamamaza

  • ka
    ka
    Amaboko mu mpuzu navemo, umuntu uhaha ni ukorera umushahara kuko nyine adafite umwanya wo guhinga, udakorera umushahara niyo kg cy'ibirayi cyagura 100 ntiwayabona, abanyarwanda nibagaruke ku muco wo guhinga no korora cyane ibihingwa ngandurarugo, imboga zirimeza munsi y'urugo, inzuzi ni uko, shayote ku rugo no ku kimpoteri, ibyo guhaha mubirekere abadahinga bazaza kubagurira. Murakoze cyane
    2 years ago Reply  Like (0)

 Nov 23, 2022 - 09:35