Muri 2025, serivise zose zo kwa muganga zizaba zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kiratangaza ko kugeza mu mwaka utaha wa 2025 uzajya kurangira serivise zose zayo zikoreshwa mu nzego zitandukanye zitangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

kwamamaza

Regis Rugemanshuro umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) aho agaragaza ko kugeza mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha byibuze muri serivise zitandukanye z’ubuvuzi hazaba hatagikoreshwa impapuro ahubwo byose ngo bikorerwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati "turashaka gushyira mu ikoranabuhanga serivise zose za RSSB, twizera ko muri 2025 aho gahunda ya RSSB 2020/2025 n'impinduka zose tuba twaraganiriye mbere zigomba kuba zarakozwe aho serivise zose za RSSB zigomba kuba zikoresha ikoranabuhanga".    

Bamwe mu bagana serivise zo kwa muganga bari mu badahwema kugaragaza ko nubu aho bigeze bashimira uko ubu buryo bukorwamo aho bukoreshwa.

Umwe ati "ikoranabuhanga niryo dusigaye dukoresha, ntabwo tukigendana ibintu by'amakarita, ibintu byose dusigaye tubikoresha ku ikoranabuhanga, ntabwo tukijyana za mpapuro twajyaga dutwara kwa muganga ubu byararangiye".

Undi ati "byatumye umuntu atagendana impampuro nyinshi, ikoranabuhanga ryaradufashije, umwanya twakoreshaga twivuza waragabanutse".

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, akomeza avuga itandukaniro ryo kuba mu buvuzi hacibwa impapuro ahubwo serivise zikimukira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati "hari ukugabanya umubare w'impapuro, umubare w'imodoka zatwaraga izo mpapuro zinywa lisansi zose, umwanya w'abantu bamaraga buzuza impapuro, abakoraga ako kazi babasha gukora ibindi ariko bisaba ubufatanye n'imyumvire y'amavuriro dukorana nayo bumva ko bifite akamaro bibungabunga ikirere kandi bifite umusaruro".     

Komisiyo ikora ubuvugizi ku isakazwa ry’umurongo mugari w’itumanaho rya interineti izwi nka komisiyo y'ikoranabuhanga ku isi igaragaza ko mu myaka ine ishize abantu bangana na miliyoni 6 ku isi bitabiriye ikoranabuhanga muri serivisi z'ubuzima, ni mu gihe mu myaka 8 yari yabanjirije uwo mwaka izi serivisi zari zimaze kwitabirwa n'abagera kuri miliyoni 5.

Ariko nyuma y’icyorezo cya covid 19 iyo mibare yarushijeho gutumbagira haba mu Rwanda muri Afurika no ku isi yose.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 2, 2024 - 07:38