
Mukungwa: Harohowe. Umugabo, impamvu y'urupfu iteza urujijo
May 5, 2025 - 07:07
Umugabo witwaga Bizimana wo mu murenge wa Shyira mu kagari ka Mpinga bivugwa ko yiyahuye mu mugezi wa Mukugwa agapfa kubera ko umugore bashakanye yari yanze ko barara ku buriri bumwe. Nimugihe abandi bavuga ko yaba yagambaniwe numugore we bakamuta muri uwo mugezi kuko atarakimwiyumvamo. Ubuyobizi bwumurenge wa Shyira buragira inama abaturage yo kudahishira ingo zibana mu makimbirane kugeza ubwo bamwe baburiramo n'ubuzima bagasiga impfubyi.
kwamamaza
Mu mpera z'icyumweru gishize, mu mugezi wa mukungwa, mu murenge wa Shyira wo mu karere ka Nyabihu, harohowe umurambo w'umugabo witwa BIZIMANA, aho icyamwishe cyabanje gutera urujijo kuko havugwa byinshi.
Hari abavuga ko yari yarababwiye ko umugore we yanze ko basangira indaro bakarara ukubiri, bityo aziyahura. Nimugihe abandi bavugaga ko bitewe nuko basanzwe babanye, yaba yagambaniwe n'uwo bashakakanye maze akajugunywa muri uwo mugezi utemba.
Umwe ati:"yarambwiye ngo njye ndara ukubiri n'umugore, uzandangire undi mugore."
Undi muturage ati:" umuntu w'umugabo agera aho ataka atababaye?! Kandi afite umukwe n'umusore w'umusekirite wasohoza (wakubaka). Kugira ngo akure mu kanwa iryo jambo, biroroshye? Ngo 'njye mba ukubiri n'umugore'. Yageze naho atubwira ngo 'ntacyo ndi guhahira' tuti rero Bizimana, umugore ntaho uzamushyira."
"Ikibazo yarafite : bigeze gushwana maze umugore aramufungisha, nigihe ahadukiye, umugore abyumvishe nuko asabye imbabazi umugore ajya ukwe, n'umugabo asasa ubwe."

Abashidikanya ku rupfu rwe bamusabira ko yapimwa hakamenyekana icyamwishe, cyane ko banavuga ko yari yafungishijwe n'uwo bashakanye yagaruka akagaragaza ko atakimwishimiye.
Umwe ati:" niba umugabo yarafunguwe noneho akajya avuga ati'ya mbqa yanjye bayicuye!', abwira bagenzi be bari bafite abagabo bafunganwe na Bizimana. Umuntu ariyahuda se...?
Undi ati:" ko mubonaga byinshi, inkweto n'imyenda bikamuvamo?"
Goorgette KAMPIRE; uyobora umurenge wa Shyira, asaba abaturage kudahishira abaturanyi babo nk'imiryango iba ibana mu makimbirane kugeza naho bamwe baburiyemo ubuzima. Avugako iperereza riri gukorwa n'inzego bireba.
Ati:" icya mbere ni uko imiryango iba ibana mu makimbirane kandi igihe hari amakimbirane bayahishiriye, abaturage n'abayobozi bari aho kuko nicyo baberaho, bakwiye kwihutira gutanga amakuru kugira ngo igitera amakimbirane gikumirwe."
Nyakwigendera Bizimana yakoraga imirimo yo gutiyura umucanga mu mugezi wa Giciye. Amakuru avuga ko nyuma yo kumuvana mu bitaro umurambo we, abakekwaho kugira aho bahuriye n'urupfu rwe bageze mu maboko y'ubugezacyaha.
@Emmanuel BIZIMANA / Isango Star-Shyira -Nyabihu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


