
Mu Rwanda 78% by’abakurikiranwa mu bushinjacyaha bari munsi y’imyaka 40
Oct 4, 2024 - 08:01
Mu gihe mu Rwanda 78% by’abakurikiranwa mu bushinjacyaha bari munsi y’imyaka 40, Ubushinjacyaha bukuru burasaba inzego zibishinzwe gukurikirana uru rubyiruko rwijandika mu byaha nyamara iyi ariyo myaka myiza yo kwikorera no gukorera igihugu. Bamwe mu rubyiruko ariko basaba ko leta yakongera imbaraga muri gahunda yo guhanga no kongera imirimo kuko usanga iby’iganje muri ibi byaha rufatirwamo ari ubujura n’urugomo ruganisha kuri bwo, bijandikamo kubera ibura ry’akazi.
kwamamaza
Mu mwaka wa 2023-2024, abantu bagera kuri 46.7% bakurikiranweho ibyaha mu nkiko, ni abari hagati y’imyaka 18-30 mu gihe 78% by’abakurikiranywe bose bari munsi y’imyaka 40.
Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, avuga ko biteye inkeke kuko ubusanzwe iyi ari imyaka myiza yo gukora aho kwishora mu byaha.
Ati "turebye ikigero cy'abakurikiranwa n'ubishinjacyaha bukuru byagaragaye ko abagera kuri 46.7% bari hagati y'imyaka 18 na 30, bivuga ko abantu bagera kuri 78% by'abakurikiranwa bose bari munsi y'imyaka 40, iyi ni imyaka myiza yo gukorera igihugu, mu ngamba zitandukanye zigomba kunyuzwa mu nzego zose zibishinzwe, harebwa uburyo uru rubyiruko rwakitabwaho maze ijanisha ry'abakora ibyaha rikagabanyuka".
Ibyinshi mu byaha aba bakiri urubyiruko bakurukiranweho ni ibyaha by’ubujura, gukubita no gukomeretsa ku bushake, byihariye 57% y’ibyaha byose byakozwe mu gihugu.
Angelique akomeza agira ati "ubushinjacyaha bwasanze mu mwaka ushize hari ibyaha 2 biza ku isonga, ibyo byaha ni ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake".
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko ibi bifitanye isano n’ibura ry’umurimo, bagasaba leta gukora uko ishoboye ikagabanya ikibazo cy’ubushomeri.
Umwe ati "usanga kenshi ari urubyiruko bitewe nuko nta kazi gahari, umuntu arangiza kwiga akabura icyo gukora bityo rero agashaka ibyamwinjiriza mu buryo butandukanye".
Undi ati "ubu hariho ubukene, kubura ibyo bakora kenshi ugasanga iyo babuze imirimo yo gukora ugasanga bibereye mu marigara no mu bujura bwo gushikuza".
Undi nawe ati "leta yagure imishinga yo kwiteza imbere mu rubyiruko byafasha kugabanya imibare y'abantu b'imburamukoro baba bakora amakosa ku muhanda".
Mu mwaka wa 2023-2024, ubushinjacyaha bukuru bwakiriye dosiye 93,493, muri zo 46,018 nizo zaregewe inkiko.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


