Mu myaka irindwi drone zabaye igisubizo mu buzima

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 iri kugana ku musozo, urwego rw’ubuzima rugaragaza ko muri iyo myaka hibanzwe mugukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha serivise zirimo gutabara indembe zikeneye amaraso ndetse no kwica imibu itera malariya n'amagi yayo mu bishanga bikaba biri mubyagabanyije indwara ya malariya ku kigero gishimishije kuko byatumye u Rwanda ruza imbere mubihugu byihutisha intego y'isi yo kurandura malariya muri 2030.

kwamamaza

Indege nto zitagira abapilote zizwi nka Drones zikomeje kuba igisubizo ku bitaro n’ibigo nderabuzima byagorwaga no kubona vuba amaraso n’imiti byo guha abarwayi cyane cyane abarembye bo mu bice bya kure kandi bigakorwa igihe icyo ari cyo cyose.

Imirimo yazo igenda yaguka umunsi ku munsi, aho kuri ubu zisigaye zikoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi, gutera imiti yica udukoko n'imibu itera malariya, aha niho bamwe mubaturage bavuga ko zatabaye ubuzima bwa benshi ndetse zifasha n'abahinga mu bishanga kuko zagabanyije kurwara malariya baterwaga n'imibu.

Umwe ati "zidukorera ubutabazi, izana amaraso kwa muganga aho bayihamagaye hose ikaba irahageze igatabara ubuzima bw'umurwayi".     

Undi ati "zigereza ku barwayi imiti ku gihe, umurwayi yaburaga amaraso ugasanga atinze kumugeraho akaba yagira n'ikibazo cyo gupfa ariko kuko drone yihuta ikahagerera ku gihe usanga bahita bakira".

Muri iyi myaka irenga 7 zitangiye gukoreshwa mu Rwanda, mu mwaka ushize wa 2023 nibwo izi drone zakoreshejwe mu gutera imiti kuko zishobora gutahura ahantu imibu iri kororokera zikahatera imiti aribyo Minisiteri y’ubuzima yise kwica imibu uyisanze mu ndiri yayo .

Mazimpaka Phocas umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya malariya avuga ko drone zifite akamaro kanini.

Ati "drone itanga umusaruro cyane yaba kugera mu gice kinini cyane kandi mu gihe gito, ikindi twakoresheje drone ni ubukangurambaga niba abantu bari guhinga mu bishanga bakabona akadege kari hejuru karababwira kati mwigireyo tugiye gutera imiti, iyi miti irabafasha kurwanya malariya, ubwo butumwa burihuta cyane kuruta undi wese wayitanga".  

Nyuma yuko bigaragaye ko mu Rwanda ari ikirere kiberanye na drone mu mwaka wa 2016 ni bwo indege nto zitagira abapilote zatangiye kwandika amateka akomeye mu Rwanda, zitwara amaraso yo gutabara indembe mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu birimo n’ibiherereye ahantu hagoranye kugera hifashishijwe inzira y’ubutaka.

Mu gutera imiti yica imibu itera malariya zayigabanyije ku kigero cya 98,7% anofere zayigabanyije 78,8% naho umubu ugeze igihe cyo kuguruka ni 91%.

Impuguke mu by’ikoranabuhanga zigaragaza ko nta gushidikanya ko drone ari umusemburo w’iterambere ry’ikoranabuhanga n’imitangire inoze ya serivi mu nzego zinyuranye ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyatangiye kwifashisha drones za gisivile mu gutwara ibintu.

Izi drones zifite ubushobozi bwo gutwara ibiro bibiri by’imiti, zikamara amasaha abiri mu kirere, igakora urugendo rwa kilometero 160, ikagenda ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubucuruzi bushingiye ku ikoreshwa rya drone ku Isi buzaba bwinjije miliyari zisaga 500 z’amadolari y’Amerika kugeza mu mwaka wa 2030.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 15, 2024 - 08:11