
MINISANTE irasaba abantu kwirinda ibihuha ku cyorezo cya Marburg
Oct 1, 2024 - 08:44
Mu gihe mu Rwanda hari icyorezo cya Marburg, hari abanyarwanda bagaragaza impungenge ko haba hagiye gusubiraho ingamba ziremereye zirimo na guma murugo bitewe n’amakuru bari kumva kuri iki cyorezo.
kwamamaza
Hashize iminsi itaragera ku cyumweru, icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda. Ni icyorezo cyatangiranye ubukana kuko kimaze kwambura ubuzima abatari bake, ariko kuba kitandurira mu mwuka nk’uko byari kuri Covid 19, niho Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ahera asaba abanyarwanda kudakuka imitima bagakomeza imirimo yabo ariko birinda.
Ati "turasaba abaturage bagire umutuzo bakomeze imirimo yabo bakoraga kuko iyi ndwara itandukanye n'izindi twahanganye nka covid-19, ntabwo ari indwara yandurira mu mwuka nkuko iyo twahanganaga nayo yari imeze, ni indwara yandura iyo ukoze ku matembabuzi cyangwa se amaraso y'uyirwaye cyangwa se ugakora ku myambaro n'ibindi bikoresho byagiyeho iyi virusi binasobanura impamvu ari ngombwa kwirinda gukoranaho cyane cyane iyo ibyo bimenyetse bihari ku uyifite cyangwa kuwo akoraho, ibyo bijyana n'isuku".
Nubwo Minisitiri avuga ibi, hari abamaze gucika igikuba bitewe n’amakuru akomeje gukwirakwizwa kuri iki cyorezo. Aba ngo bumva havugwa ko cyandurira mu kurya nabi n’ibindi, ndetse ngo bafite n’ubwoba bwa guma murugo ishobora kugaruka.
Umwe ati "kiriya cyorezo kiratwica, wakoresha agakingirizo kirakwica, wakorera aho kiri kukwica, wahoberana n'umuntu ni uko".
Undi ati "guma mu rugo ishobora kugaruka cyangwa guma mu ntara bitewe n'icyo cyorezo cyadutse, kiri kwibasira abantu b'urubyiruko n'abantu bakuze cyane, kimaze kwica 28".
Kuba hari abafite amakuru atariyo kuri iki cyorezo, Minisiteri y’ubuzima isaba abantu kudakwirakwiza ibihuha kuko hari ababyuririraho bagamije izindi nyungu.
Dr. Sabin Nsanzimana akomeza agira ati "akenshi iyo habaye icyorezo abakwiza ibihuha nabo baba benshi, ni uguhangana n'ibyo bihuha rimwe na rimwe usanga bigamije kurangaza cyangwa kuba byanatera n'ibibazo, nubwo ari icyorezo ariko twizeye ko mu gihe gito twagitsinda, ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, nidushyiramo ingufu nyinshi turaza kurengera ubuzima bw'abandi benshi".
Mu rwego rwo gukumira iyi ndwara, kuri iki cyumweru Minisiteri y’ubuzima yashyize hanze amabwiriza agaragaramo ingingo y’uko ibikorwa byo gusura abarwayi ku mavuriro atandukanye byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14, ni mu gihe kandi uwapfuye azize iyi ndwara nta kiriyo kizajya gikorwa, ndetse kumushyingura bizajya byitabirwa n’abatarenze 50.
Uwishwe n’iyi ndwara kandi nta muhango wo kumusezera ku rusengero cyangwa ku Musigiti uzajya ukorwa, ahubwo uzajya ubera mu bitaro.
Nubwo bimeze gutyo, abaturarwanda basabwe gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


