
Leta y'u Rwanda n'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi bagiye gufatanya mu butabera
Jan 30, 2024 - 09:58
Kuri uyu wa mbere Minisiteri y’ubutabera n’izindi nzengo zikora mu butabera mu Rwanda hamwe n’umuryango w’ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi (E.U) batangije umushinga w’imyaka ine uzafasha mu nzego z’ubutabera no kwihutisha ubumwe n’ubwiyunge.
kwamamaza
Mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda niho hatangirijwe gahunda ya Justice and accountability programme, izafasha mu butabera bw’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (E.U).

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intuma nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko basanzwe bafatanya n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kandi bazakomeza gufasha muri gahunda zitandukanye bafitanye.
Ati "hari politike irebana n'ubutabera mpanabyaha ndetse hakaba na politike yo kugerageza gukemura ibibazo bitarinze kujya mu nkiko, ni politike zemejwe na Guverinoma, iyo nk'igihugu ufite politike ukagira abafatanyabikorwa baza kugutera inkunga kubyo wifuza kugeraho, hari ubundi bufatanye twari dufite kuva muri 2019 kugeza muri 2023 byadufashije kugera kuri byinshi kandi vuba, harimo gutegura izi politike 2, byaradufashije cyane kugera mu bantu benshi ndetse ubufatanye bwagize umumaro kwigisha abantu bamwe na bamwe bari mu butabera harimo abunzi....."

Ambasaderi w’umuryango w‘ubumwe bw'igihugu by’Uburayi mu Rwanda Belen Calvo Uyarra, yavuze ko bishimira gufatanya n’igihugu cy'u Rwanda kuko kiri mu nzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu butabera.
Ati “Ubutabera bwabaye nk’urufunguzo rukomeye mu byerekeye ubumwe n'ubwiyunge mu gihugu, dore ko u Rwanda rugiye kwibuka imyaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni igihe cyo kureba uruhare ubutabera bwagize mu rugendo rw’ubwiyunge, niyo mpamvu tugomba kugira uruhare no gufasha u Rwanda muri urwo rugendo binyuze mu butabera.”

Muri gahunda y’imyaka ine bazafatanya bazibanda ku bintu bitandukanye birimo gushyigikira ubutabera, kwihutisha ubumwe n’ubwiyunge no kubaka umuco wo kubazwa inshingano. Ni gahunda yatewe inkunga ya miliyoni 19.5 z’amayero.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


