
Kwinjira amafaranga adahagije biracyari imbogamizi kukwizigamira k’umuturage
Jan 23, 2024 - 11:55
Bamwe mu baturage bavuga ko bagorwa nu kubona ubwizigame bitewe nuko amafaranga binjiza adahagije. Nimugihe leta y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwizigamira nk’imwe mu nkingi zabafasha kwiteza imbere. Gusa Impuguke mu bijyanye n’ubukungu zigaragaza ko kwizigamira ari ukwigomwa bityo kuba amafranga umuntu yinjiza ari macye ntibyakabaye urwitwazo.
kwamamaza
Kwizigamira bigaragazwa nk’inkingi y’ibanze ifasha umuntu gutera imbere ndetse akaba yava mu cyiciro kimwe cy’imibereho akajya mu kindi. Nubwo bimeze bityo ariko, hari abaturage bagaragaza ko kwizigamira ari ingorabahizi bitewe nuko amafaranga binjiza ari macye ugereranyije n’ibyo umuntu aba ugomba gucyemura.
Umwe ti: “Njyewe mfite umwana, narimdite ibihumbi bitanu dore mwoherereje ibihumbi bitatu kandi n’aya ngiye kuyarya. Urabona ko ngiye nk’ahantu kwa kundi abantu bajya mu bibina ntabwo nabona ikintu mbaha.”
Undi ati: “ikoreye nk’icya tanu cyangwa bibiri yise urayahahishije, ntayo usigaranye, ubwo se ayo wakwizigama wayakura hehe?”
“ ntabwo byakunda kwizigama! Ugaburira, ufite urugo, abana ubukode, n’iki byose…! uhhu, ntabwo byakunda.”
Impuguke mu bukungu zigaragaza ko kwizigamira ari ukwigomwa kandi ubwizigame aribwo bugufasha kubaho ejo ndetse no gucyemura ibibazo byakugeraho mu minsi iri mbere.
Straton HABYARIMANA; impuguke mu bukungu, yagize ati: “icya mbere ni uko kwizigamira aribyo bigufasha kuva ku ntambwe imwe ugana ahandi. Iyo uvuze ngo ayo ninjiza niyo ahahira urugo nonese utekereza ko urwo rugo ruzarya? Utekereza ko uwo mwana uri kugaburira ashobora kugira gutya akarwara?! Utekereza ko uwo mwana uri kugaburira atazakenera kujya mu ishuli? Nkuko nabivuze, kwizigamira ni ukwigomwa. Hari ukuntu ushobora kwigomwa ingano cyangwa se ubwiza bw’ibyo wari kugaburira uwo mwana ariko ukizigamira ku buryo uwo mwana atazagira ikibazo ejo hazaza.”
”njye nkeka yuko abantu nibamara kumva ko kwizigama ari ukwigomwa ibintu bizagenda neza kurushaho kandi hari abantu benshi bari kugenda babyigisha imyumvire nk’iyo izahinduka.”
HAVUGIMANA Curio Joseph; ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko kwizigamira neza ari ukubanza gutandukanya ibyo ukeneye n’ibyo wifuza. Anavuga ko kwizigamira ari kimwe mu byagufasha kwivana mu bukene.
Ati:“birashoboka ko koko ibyo umuntu yinjiza bishobora kuba bikeya bitewe n’ibyo yifuza. Tumaze igihe dutangiye gukangurira abaturage gukora cyane kugira ngo bigire bivane mu bukene. Kandi bigaragara ko imwe mu nzira ifasha kuva muri ubu bukene ari ukuzigama.”
“Kuzigama rero ntabwo bisaba ko umuntu aba yinjiza byinshi, ahubwo uko amafaranga yaba angana kose cyangwa se ibyo winjiza byaba bingana kose, umuntu agira igice ashobora kuzigama atiriwe ategereza ko azabanza kubona ibintu byinshi bihambaye. Kubona icyo uzigama bisaba ko uba uzi gutandukanya ibikenewe n’ibyo wifuza. Iyo ubonye ubushobozi ukabukoresha neza, ukabanza ugashaka iby’ibanze byangombwa ushobora kugira icyo uzigama nubwo cyaba gito.”
HAVUGIMANA yongeraho ko iyo abantu babashije kwihuriza hamwe, hatitawe ku bushubozi bw’ibyo binjiza, iyo bizigamira mu matsinda nyuma y’igihe runaka bwa bushobozi bukura kandi bigafasha ababikora kwiteza imbere.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


