#Kwibuka29: “ Nta kintu na kimwe kibaho abanyarwanda batageraho…” Perezida Kagame.

Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yibukije abanyarwanda ko nta na kimwe cyabananira mu gihe bakwimakaza ubumwe, umurava n’ubudaheranwa. Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Muri uyu muhango wabaye kur’uyu wa gatanu ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu yashimiye inkotanyi uko zatabaye u Rwanda, zikongera kubaka igihugu kizira amacakubiri.

kwamamaza

Buri mwaka tariki ya 7 Mata, u Rwanda rw’ifatanya n’Inshuti z’u Rwanda mu gutangira iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni Itariki kandi Umuryango w’Abibumye wemeje nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka iyi Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu gihe kitarenze Iminsi 100 gusa, bazira uko bavutse binyujijwe mu bwoko bahawe.

Kuri iyi nshuro ya 29 u Rwanda rwibuka aya mahano, umuhango wo gutangiza igihe cyo kwibuka kibimburirwa n’icyumweru cy’Icyunamo, aho ku rwego rw’Igihugu wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahari hateraniye imbaga y’abanyarwanda, abanyapolitiki n’inshuti z’u Rwanda.

Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Dr. BIZIMANA Jean Damascene; Ministiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu, yakomoje ku mateka akomeye yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira abayihagaritse bagatabara u Rwanda ndetse bakubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.

Yagize ati: “Turashimira abanyarwanda kuba mwarahagaritse jenoside mugasubiza u Rwanda ihumure n’ubuzima, abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n’ababiciye, n’impunzi zigatahuka.”

“ Mworoheje ibihano abicanyi, mubaha uburenganzira ntavogerwa kandi barishe urwagashinyaguro. Mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro n’abitwaza pilitike bigisha urwango kimwe n’abarwanya u Rwanda. Izi mbabazi ku banyabyaha bikomeye zigaragaza ubumwe muha abanyarwanda. Niyo mpamvu twibuka dufite ibyishimo byaho u Rwanda rugeze.”

Minisitiri Dr. Bizimana yanasabye abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka,  ati:“Kuva rwabona ubwigenge, ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye mu Rwanda. Abakiboshywe n’ingengabitekerezo ya jenoside nibabyumve bayireke bafatanye n’abanyarwanda mu mahitamo yo kuba umwe, kureba kure no kwihitiramo ibidukwiriye. N’abashaka gukora jenoside mu bindi bihugu, twebwe ba ribara uwariraye tubasabye gusigaho bakubaha ubuzima.”

Mu buhamya bwa MWIZERWA Eric warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Ashingiye ku nzira ishaririye ndetse itaramuhaga icyizere cyo kurokoka yanyuzemo, yasabye abanyarwanda cyane cyane abakiri urubyiruko gutahiriza umugozi umwe mu gusigasira ibimaze kugerwaho.

Yagize ati: “mwarakoze rero leta y’u Rwanda kutuba hafi, Imana ibaduhere umugisha. Ndasoza mbwira urubyiruko aya mahoro dufite, uyu mutekano dufite ntabwo ari Imana yavuye mu ijuru nk’imwe y’abanyayisilaheli, ntanubwo ari abanyamahanga bafashe cadeau [impano] ngo baduhe iki gihugu uko kimeze, hari ababiharaniye. Ndabasaba rero ko mwadufasha tukabisigasira, tukarwanya ingengabitekerezo, ibi ntibizongere. Dufite inshingano zo kwibuka, tukaniyubaka , tugakora habiri kuko turakora ahacu n’aho abacu bagiye. Ndasaba abanyarwanda ko utaba umwanya wo guheranywa n’agahinda, ahubwo kur’iyi nshuro ni umwanya wo kwibuka ariko tuniyubaka.”

Ku rundi ruhande, Paul KAGAME; Perezida wa repubulika y’u Rwanda, yasabye abanyarwanda gukomeza kurangwa n’ubumwe nk’ipfundo ryo kugera kure heza hashoboka.

Perezida Kagame, yagize ati: “ Nta kintu na kimwe kibaho abanyarwanda batageraho, binyuze mu kubaka ubumwe, umurava n’ubudaheranwa. Tuzahora iteka dushimira inshuti zose zikomeje kutuba hafi mu gushaka ubutabera, cyo kimwe no mu iterambere. turashimira kandi amakomeje kudufasha mu rugendo rwo kubaka amahoro n’uburumbuke.”

“ Ikiruta ibyo kandi, mpora nshimira abanyarwanda ku murava wabo mu kubasha kurenga ibyasaga n’ibidashoboka, no gukomeza gukorera hamwe mu kubaka igihugu gishya kandi cyitubereye twese.”

 Muri uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yaho kandi; umukuru w’igihugu na madamu we bacanye urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda ruzamara iminsi 100.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Apr 7, 2023 - 17:22