
Kudaca imyeyo biri mu bikurura amakimbirane mu bashakanye, inzobere mu buzima bw’imyororokere siko zibibona
Mar 14, 2025 - 10:01
Mu gihe leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu kubaka umuryango uzira amakimbirane, hari bamwe mu Banyarwanda bavuga ko hari amakimbirane hagati y’abashakanye aturuka ku kuba bamwe mu bagore bataraciye imyeyo kuko bamwe mu bagabo babifata nk’inzira y’ibyishimo mu gihe cy’amabanga y’abakuze.
kwamamaza
Mu Kinyarwanda, bavuga ko ukurusha urugo rwiza aba akurusha ubukire. Kugira ngo rube rwiza bigasaba guhuza, gufatanya no kumvikana hagati y’abashakanye. Nyamara siko ingo zose zishimye kuko hari aho usanga bafitanye amakimbirane rimwe na rimwe ingo zigasenyuka biturutse ku mpamvu zinyuranye zirimo imitungo n’ibindi.
Kimwe mu bidakunze kuvugwa ni amakimbirane ashingiye ku mabanga y’urugo ni ukuvuga imibonano mpuzabitsina mu bashakanye usanga nayo igenda iba indi mpamvu yo gukimbirana. Urugero ni aho bamwe mu bagabo bahitamo guta ingo zabo kuko ngo abo bashakanye bataciye imyeyo.
Umwe ati "umugore utaraciye imyeyo nanjye namuca inyuma, ataraciye imyeyo aba ameze nk'uwambaye ubusa".
Uku kumva ko binezeza abagabo byatumye n’abagore bumva ko ari umuco kuburyo bamwe ngo batangiye no kuyoboka ababikora magendu mu buryo bwo kwihangira umurimo.
Dr. Anicet Nzabonimpa, Umuganga uzobereye mu buzima bw’imyororokere, avuga ko guca imyeyo atari byo bitanga ibyishimo hagati y’abashakanye.
Ati "guca imyeyo no kutayica byose ni kimwe kuko uwaciye imyeyo n'utaraciye imyeyo bubaka urugo kimwe, iyo turebye mungo zigenda zisenyuka cyangwa zirimo ibibazo uba usanga umwe aca inyuma y'undi ntabwo biba mu bantu baciye imyeyo cyangwa batayiciye".
Ku birebana n’ababihinduye ubucuruzi gufasha abagore n’abakobwa muri iki gikorwa, Dr. Anicet asaba ababagana kwigengesera kuko hari ababikora mu buryo bwa magendu bakaba bahakura indwara.
Ati "uyu muco wo kujya guca imyeyo igihe cyose abantu bagiye kubikorera ahantu hatari abantu babyigiye ni umuco utari uwo gushyigikira kuko bishobora kugira izindi ngaruka zirimo ikwirakwizwa ry'indwara zimwe na zimwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse hakaba hanakurikiraho kwangiriza umubiri we mu gihe babikoze nabi".
Akenshi mu muco nyarwanda bavuga ko umukobwa yacaga imyeyo nyuma yo kujya mu mihango bwa mbere.
Ni igikorwa yikoreraga ku giti cye, nyuma yo kubwirwa n’ababyeyi cyangwa ba nyirasenge ko bikenewe, bavugaga ko wari umutako ku mukobwa, bikamwongerera uko agaragara neza mu maso y’abagabo bikitwa umwambaro w’ababyeyi.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / IsangoStar
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


