
Kirehe: Abaturage barumukiye mu gisa n'imyigaragambyo basaba kwishyurwa ingurane y'ubutaka bwabo (Amafoto)
Dec 3, 2025 - 12:13
Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Nyamugari ahari kubakwa umushinga w'amashanyarazi azakomoka ku rugomero rwa Rusumo, abaturage baramukiye mu gisa n'imyagaragambyo bahagarika abari gukora, basaba ko bishyurwa ingurane y'ubutaka bwabo bamaze igihe babeshywa kuyihabwa.
kwamamaza
Ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe buheruka kubwira Isango Star ko ikibazo cy'ingurane y'amasambu y'abo baturage arimo gushyirwamo uwo mushinga, bari buyahabwe mu cyumweru cya nyuma cy'ukwezi dusoje none bigeze iki gihe ntagakuru ko kuyahabwa, ibyatumye ngo bafata umwanzuro wo kujya guhagarika ibikorwa by'umushinga.
Abishyuza ingurane y'ubutaka bwabo ni imiryango 13 ariko bamwe muri bo bafitiwe amafaranga make bishyuwe mu ntangiriro z'ukuboza uyu mwaka naho abandi bafitiwe menshi ntibishyurwa ahubwo bagenda babeshywa ko nabo bazishyurwa.
Ibikorwa by'umushinga w'amashanyarazi azakomoka ku rugomero rwa Rusumo biri gukorerwa mu murenge wa Nyamugari, byatangiye gukorwa muri Kamena uyu mwaka ubwo abaturage bizezwa ko nyuma y'amezi atatu bazaba bahawe ingurane ariko arangiye ntibayihabwa kugeza n'ubu bagitegereje ari nayo mpamvu bahisemo guhagarika ibikorwa by'umushinga.







Inkuru ya Djamal Habarurema
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


