Kigali: Abaturiye ikimoteri cya Nduba baracyategereje ko kivugururwa

Abaturiye ikimoteri cya Nduba, mu mujyi wa Kigali, baravuga ko bamaze imyaka myinshi babwirwa ko kigiye kuvugururwa kikubakwa mu buryo bugezweho bubarinda ingaruka baterwa n’umwanda uhazanwa, ariko amaso yabo yaheze mu kirere. Nimugihe no mu ngengo y’imari ya 2024/2025, uyu mushinga wo kuvugurura iki kimoteri wagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 5.

kwamamaza

Ni kenshi abaturiye ikimoteri cya Nduba bagiye bumvikana bavuga ko babangamiwe n’umwuka mubi ndetse n’amasazi biturukamo. Ndetse n’uyu munsi niko bimeze, nubwo bamaze imyaka itari micye babwirwa ko kigiye kuvugururwa kikubakwa mu buryo bugezweho.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga mu gace gaherereye iki kimoteri, umwe mubagituriye yagize ati: “yewe, n’imyaka 8 yaba ishize twumva ko bagiye kukivugurura, bakacyubaka mu biryo bugezweho. Nka hariya bamena ibintu by’imyanda yo muri toilette, niyo unyuze muri kaburimbo wumva ko biba binuka cyane. tursaba ko imirimo yo kukivugurura yakwihutishwa cyane.”

Undi ati: “nk’ubu, uyu mwanda w’amasazi basa naho bagerageza kugabanya umunuko ariko bikanga.”

“hashize nk’imyaka itanu bavuga ko bagiye kukivugurura ahubwo akaba ariho biteza umwanda.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko iki kibazo ucyizi cyane. Icyakora ngo havuze ingengo y’imari yo kwimura abaturiye iki kimoteri, nk’uko Emma Claudine NTIRENGANYA yabitangarije Isango Star.

Yagize ati: “umujwi wa Kigali urimo gukomeza gukurikirana iki kibazo, ukora ibishoboka byose kugira ngo kizakemuke hanyuma iki kimoteri cyubakwe. Ntabwo ari umujyi wa Kigali urimo kubikora, ahubwo ifatanya n’izindi nzego zitandukanye. Gusa umujyi wa Kigali niwo ushinzwe ibijanye no kwimura abantu cyangwa se kubaha ingurane kugira ngo noneho bimuke nuko imirimo itangire.”

“rero ikibazo nyamukuru gihari nkuko cyagiye gisobanurwa mu minsi yashize, ni uko ingengo y’imari yo kugira ngo abo bantu bimuke itaraboneka. Ariko nk’uko byagiye bitangwaho umurongo, ubu hari gufatwa ingamba z’uko imishinga yose iri imbere izajya isaba ko abaturage bimurwa hazajya habanza gushaka ingengo y’imari ijyanye no kubimura cyangwa kubaha ingurane kugira ngo ingengo y’imari y’ibindi byose ibone gukurikiraho.”

“ n’aha rero niko bimeze kuko umujyi wa Kigali wari utarabona ingengo y’imari yo kwimura abaturage bari kuri iki kimoteri cyangwa hafi yacyo. Ariko ni ibintu birimo gushyirwamo ingufu kugira ngo ibyo nibimara gutungana, ibindi byose bizahite bikurikiraho.”

Mu mishinga y’ingenzi iri mu mwaka w’2024/2025, hakurikijwe inking za Leta zo kwihutisha iterambere, uwo kubaka ikimoteri gishya kandi kigezweho, cya Nduba, wari wagenewe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Nimugihe uyu mwaka w’ingengo y’imari ubura amezi agera muri ane ngo urangire.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Feb 24, 2025 - 14:02