KESA igiye kongera guhuza Sensei Opiyo n'Abakarateka bihugure 

Ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Kigali Elite Sports Academy (KESA), yateguye amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga, yise “Kongera Ubumenyi dukarishya Impano zacu”.

kwamamaza

Aya mahugurwa azatangwa na kabuhariwe mu mukino wa Karate ukomoka muri Uganda, Sensei James Opiyo, ufite DAN ya Kane kugeza ubu. 

Ateganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru hagati ya tariki ya 09 n’iya 10 Werurwe 2024.

Azajya atangira saa tatu za mugitondo kugeza saa cyenda z’igicamunsi (09:00-15h00), akazajya abera ku cyicaro cya KESA kiri mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, imbere y’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (RP-IPRC Kigali), mu Nyubako izwi nka Kicukiro Modern Market.

Azasozwa hakinwa imikino ya gicuti, izahuza amakipe yakinnye imikino ya nyuma mu Irushanwa rya Japan Ambassador’s Cup 2024 ryakinwe mu ntangiriro z’Ukwezi gushize.

Hagamijwe kunoza imigendekere myiza y’aya mahugurwa, kuyitabira ni ukwishyura ibihumbi icumi by'Amafaranga y'u Rwanda (10,000 FRW) akanyuzwa kuri Konti ya KESA iri muri Banki ya Kigali.

Iyi Konti ni; 100070474233, cyangwa se akayohereza kuri Nimero ya Telefone; 0784398095, ibaruye ku mazina ya Nkurunziza Jean Claude.

Ni ku nshuro ya kabiri Sensei Opiyo agiye gutanga aya mahugurwa, kuko mu Mwaka ushize hagati ya tariki 28 Mata n’iya 01 Gicurasi yari i Kigali, azanwe no kongerera ubumenyi Abakarateka.

Icyo gihe, afatanyije n’umuyobozi wa KESA n’izindi nzego, yitabiriye Umuganda rusange wasoje Ukwezi kwa Kane (Mata) wabereye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umunya-Uganda Sensei Opio ategerejwe i Kigali

Nsensei Nkurunziza Jean Claude washinze KESA ubwo yari akurikiye amahugurwa na Sensei Opiyo ubushize

Amahugurwa atangwa na Sensei Opiyo yitabirwa n'ibyiciro byombi yaba abagore n'abagabo

Sensei Opiyo James ni umwe mu bakinnyi ba Karate bo muri Uganda bafite DAN ya Kane muri uyu mukino

Amahugurwa atangwa na Sensei Opiyo James aba ari ku rwego mpuzamahanga

@ Sadam Mihigo/Isango Star-Kigali.

 Mar 5, 2024 - 13:04