Zelensky yasabye Uburengerazuba kongera ubushake bwa politiki bwo gufasha Ukraine mu rugamba

Kuri uyu wa kane, ku ya 21 Werurwe (03), Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahamagariye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kongera kugira ubushake bwa politiki bwo gufasha igihugu cye guhangana n'Uburusiya mu rugamba bwayishoyeho kuva mu myaka ibiri ishize.

kwamamaza

Perezida Zelensky yasabye ibi bihugu kongera gutanga ubundi buryo bwo kurwanya indege z’intambara, nyuma y’igitero cya misile cyibasiye umurwa mukuru, Kiev.

Yifashishije urubuga nkoranyambaga, yagize ati: “Iri terabwoba rirakomeza amanywa n'ijoro. Birashoboka ko ryahagarara bitewe n’ubumwe bw’abatuye isi (...) Ibi birashoboka rwose niba abafatanyabikorwa bacu bagaragaje ubushake bwa politiki buhagije. ”

AFP yagaragaje ko Perezida Zelensky yagaragaje ko hakenewe cyane cyane uburyo bwo kurinda ikirere, ibyo yagaragaje nko gukunda igihugu.

Vitali Klitschko; meya w’umurwa mukuru Kiev, yatangaje ko ingabo z’Uburusiya zateye mu murwa mukuru no mu nkengero zawo ibisasu bya Missile 31 zirimo 2 izo mu bwoko bwa Balstique Kinzhal zasenye inyubako muri ibyo bice, abantu 13 barakomereka mu gihe abandi 10 bahasize ubuzima.

Ni igitero cyagabwe mu rukerera rwo mu gitondo cyo kur’uyu wa kane, aho abantu bamwe bahise bahungira mu bwihisho bwo munsi y’ubutaka, nkuko RFI ibitangaza.

Ubusanzwe umurwa Mukur Kiev uba ufite n;ubwirinzi bwo mu kirere butangwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, cyane Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko Ukraine ivuga ko bukomeje kuba buke, nyuma yahoo inkunga Uburengerazuba bwayihaga yagabanutse.

Ibi ari nabyo Zelensky aheraho asaba ko zakongerwa kugira ngo igihugu cye kirwanye ibyo yose iterabwoba ry’Uburusiya.

Nimugihe urugamba rukomeje no mu bindi bice, aho RFI ivuga ko Uburusiya bukomeje gutsinda urugamba mu bice bitandukanye, ndetse yamaze gufata agace kitwa Tonenké, yaherereye mu burengerazuba bw’umujyi Avdiïvka.

Uku gustindwa kw’ingabo za Ukraine gukomeje guterwa no kubura abagabo ku rugamba ndetse n’ubuke bw’ibikoresho birimo amasasu n’ibindi.

 Mar 21, 2024 - 16:22