Perezida Trump yagaragaje impamvu abayobozi ba Iran batinya kwemeza ko bari mu biganiro na Amerika

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko impamvu Abayobozi ba Iran batemera ku mugaragaro ko bari mu biganiro na Amerika ari uko batinya kwicwa nabo bayobora. Yavuze ko bashaka amasezerano y’amahoro ariko bafite ubwoba bw' abo bayobora.  Ni nyuma yaho anitangaje ariko Tehran yo ikabihakana.

kwamamaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Iran iri gushaka amasezerano yo guhagarika imirwano, nubwo ubuyobozi bwayo bukomeje kubihakana.

Mu ijambo yavugiye i Washington imbere y’abadepite b’Abarepubulikani, Trump yavuze ko abayobozi ba Iran bifuza cyane kuganira ariko batinya kubitangaza ku mugaragaro kubera impungenge z’umutekano wabo.

Yagize ati: “Barimo kuganira, bashaka amasezerano cyane, ariko batinya kubivuga kuko bashobora kwicwa n’abo babo.”

Ku rundi ruhande, Iran ibinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araqchi, yahakanye ko hari ibiganiro byaba biri kuba hagati yayo na Amerika. Yavuze ko nubwo hari ubutumwa buhererekanywa hifashishijwe ibihugu by’inshuti, ibyo bidashobora gufatwa nk’imishyikirano.

Ati: “Ubutumwa buhererekanywa n’ibihugu by’inshuti n’ibisubizo dutanga si ibiganiro cyangwa imishyikirano.”

Icyakora Reuters yatangaje ko nubwo abategetsi ba Iran bahakana kuba mu biganiro, batangaje ko bagiye gusuzuma uvbusabe bw'agahenge bwatangajwe na Amerika. Gusa hari amakuru avuga ko muri ibyo biganiro bahakana, basabye ko agahenge ko guhagarika intambara kareba no muri Lebanon.

Aya makuru atandukanye aje mu gihe intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare (02) hagati ya Amerika na Israel kuri Iran, ikomeje gukaza umurego. Iran yakomeje gusubiza ibitero igaba ku birindiro bya Amerika, Israel n’ibihugu byo mu karere ka Golf.

Iyi ntambara yamaze guhitana abantu ibihumbi, barimo abayobozi bakomeye , ndetse n'umuyobozi w'ikirenga mushya yaba yarakomerekwye mu gitero cyahitanye Ise yasimbuye, umugore we, Nyina n'abandi.

Hagati aho, hari n’imbaraga za dipolomasi zikomeje gushyirwa mu bikorwa. Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi agaragaza ko Pakistan yagerageje gusaba Amerika kudashyigikira umugambi wa Israel wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran, mu rwego rwo gusigaza abo bashobora kuganira mu gihe ibiganiro byatangira.

Ku ruhande rw’ubukungu, ingaruka z’iyi ntambara zikomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga. Ifungwa ry’umuyoboro wa Hormuz unyuramo igice kinini cya peteroli yoherezwa ku Isi, rikomeje guteza izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingufu no guhungabana k’uruhererekane rw’ubucuruzi.

Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) ryaburiye ko niba iyi ntambara ikomeje, abantu babarirwa muri za miliyoni bashobora guhura n’inzara ikabije mu mezi ari imbere.

@Reuters, Rfi

 Mar 26, 2026 - 12:04