
Kayonza: Abayobozi b'amadini n'amatorero biyemeje gukurikiza gahunda za Leta
Jan 29, 2024 - 08:30
Abayobozi b'amadini n'amatorero mu karere ka Kayonza bavuga ko guhuza inyigisho zo mu rusengero na gahunda za Leta bituma abayoboke babo bagandukira Imana, bagakurikiza gahunda za Leta byose bigamije kuzamura imibereho myiza yabo n'iterambere.
kwamamaza
Bimwe mu byagarutsweho mu nama y'igihugu y'umushyikirano ku nshuro ya 19, Abayobozi basabwe gukorera abaturage bashinzwe kugira ngo babafashe kuzamura imibereho myiza yabo n'iterambere, ni muri urwo rwego abayobozi b'amadini n'amatorero mu karere ka Kayonza, nyuma yo guhabwa amahugurwa ku miyoborere myiza, bavuga ko bungutse ubumenyi bwo guhuza inyigisho zo mu rusengero zikajyana na gahunda za Leta kuko aribyo bizatuma Abakirisitu ari n'abo baturage babasha guhindura imyumvire, ibyo binatume biteza imbere ndetse banazamure imibereho myiza yabo.
Rev. Pasiteri Karemera James umushumba w'itorero DNPC unarihagarariye mu Rwanda, avuga ko bategura amahugurwa ku bayobozi batandukanye barimo ab'amadini n'amatorero bagendeye ku gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zose ziba zigamije gufasha abaturage ari nayo mpamvu bagenda bahugura ababashinzwe nabo bamenye ko hari icyo Leta ibakeneraho.
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko umusanzu w'amadini n'amatorero mu guhindura imyumvire y'Abakirisitu ari nabo baturage, ugaragarira mu gutuma inzego za Leta zoroherwa mu gufasha abaturage gukurikiza gahunda za Leta, byose bigamije imibereho n'iterambere byabo.
Nk'umufatanyabikorwa w'akarere ka Kayonza, itorero rya DNPC ryahuguye Abayobozi basaga 400 baturutse mu byiciro bitandukanye barimo Abayobozi mu nzego z'ibanze mu karere ka Kayonza ndetse n'ab'amadini n'amatorero.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


