Nyamagabe:Abacururizaga hasi bari kwubakirwa isoko.

Abacuruzi bagaragaza ko babangamiwe no gucururiza hasi ibicuruzwa bayo, baravuga ko bishimiye kuba bari kubakirwa isoko rizabaha ubwisanzure mu mikorere yabo. Ni mu gihe ubuyobozi bubasaba kuzaribyaza umusaruro bahanga imirimo mishya ibyara inyungu n’ibindi.

kwamamaza

Santire y’ubucuruzi ya Kigeme usanga irimo  ishyushye bitewe  n’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Huye-Rusizi uyinyuramo, ndetse hakiyongeraho n’inkambi y’impunzi z’abanyekongo ihari kuburyo usanga biyifasha kwiyongeramo kw’ishoramari umunsi ku wundi.

Iyo witegereje aka gasantire usanga n’ubucuruzi buto butarasigaye inyuma, uby’ubwiza n’imideri, ibyo kurya no kunywa byoroheje, imboga n’imbuto.

icyakora usanga byose biba biri ku muhanda, aho bamwe bacururiza hasi mugihe abandi bari munsi y’ibiti. Gusa ubu aba bacuruzi bari kubakirwa isoko.

Mu kiganiro bamwe muri abo bacuruzi bagira nye n’umunyamakuru w’Isango Star, bagaragaza ibyishimo  byo kuba bari kubakirwa isoko rizabarinda akajagari , izuba ndetse n’imvura.

Umwe yagize ati: “iyo turi hano hanze imvura iratunyagira, izuba rikatwica ariko nibaritwubakira nta mvura izatunyagira, nta zuba tuzahura naryo. Ikindi kandi n’abakiliya baziyongera. Baratwiba ariko turamutse tugeze mu isoko ibyo byose ntabwo byakongera. Twishimiye ko bagiye kutwubakira isoko.”

Undi ati: “isoko twaryakiriye neza kuko ahantu twakoreraga uko bimeze kose ntabwo hari heza, bwari uburyo bwo kwiyeranja! Ariko iri soko rizaba rifote umutekano, tuzajya dutaha twizeye ko ibintu byacu bifite umutekano, tuzaba dukorera ahantu hari isoko…iri soko niryuzura rizaba ryubatse mu buryo bwiza, nta bajura kuburyo niyo baza hazaba hari abazamu….”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko iri soko rya Kijyambere rizafasha abarituriye kubona aho bacururiza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse rinafashe mu guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, nk’uko Hildebrand NIYOMWUNGERI; uyobora aka karere abisobanura.

Ati: “ni isoko twifuza yuko abaturage ba Kigeme, abaturiye hariya Kigeme nk’abari Kibirizi, abari Tare ndetse na Uwinkingi bashobora kujya baza guhahiramo cyangwa no kugurishirizamo umusaruro wabo.”

“ impunzi zaturutse mu guhugu cya Congo (RDC) nabo babone aho bakorera ubucuruzi bwabo. Mbere mwari muzi ko bakoreraga ahantu hatameze neza, nyuma baza kwimuka bajya ku ruhande ruriho ibiti n’abacururiza munsi y’ibiti.”

Avuga ko kubaka iri soko bizatanga imirimo, ati: “ icyo bizatanga mu guhanga imirimo ni uko tuzabona imirimo mishya minshi mu bucuruzi ariko abacuruzi nabo bazagira abandi bazaha akazi.”

NIYOMWUNGERI yongeraho ko bongereye ubumenyi abaturage n’impunzi z’abanyekongo ku bijyanye nuko bahabwa amafaranga bakwifashisha mu kwiteza imbere.

Ati: “ Twagiye duhugura abantu batandukanye baba ari impunzi cyangwa ari abaturage bacu mu bijyanye n’uburyo bahabwa amafaranga yo gutangiriraho binyuze mu mishinga itandukanye: i Nyamagabe twebwe dufte “ inkomoko” niyo bavanamo amafaranga.”

Isoko riri kubakwa I Kigeme rizaba rugezweho kandi rigeretse kabiri. Biteganyijwe ko mu cyiciro cya mbere cyaryo hazubakwa inyubako yo hasi ikazarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari,  ku buryo mu mwaka ukurikiyeho [w’ingengo y’imari] hazubakwa izindi nyubako zo hejuru.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jul 24, 2023 - 11:36