Huye: Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Butare bugiye gushaka uko bwakwigira muri gahunda zifasha abaturage.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Butare, buravuga ko bwatangiye gushaka uburyo bwo kwigira kugirango ibikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza bikomeze kugira imbaraga n’iyo inkunga z’abaterankunga zaba zitagihari.

kwamamaza

Ubusanzwe Diyosezi ya Butare igizwe na Paruwasi 29 ziri mu turere twa Huye, Nyaruguru, Nyanza na Gisagara. Ibikorwa biteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abaturage, bikorwa binyuze muri Cartas Diyosezi ya Butare.

Imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize, abana bo mu muhanda 1 108 basubijwe mu miryango, abafite ubumuga 778 bahabwa ubufasha. 

Nimugihe abarwayi 5 446 bavujwe, ndetse iyi diyosezi yubaka Poste de Sante ya Muzenga, hamwe n’amarerero 773.

Yubatse kandi inzu z’amacumbi zirimo na Hotel, inashora miliyoni zisaga 134 z’amafaranga y’u Rwanda mu bigo by’imari n’amabanki.

Kimwe n’imishinga migari yo kwigira bafite, Umuyobozi wayo Padiri Gilbert KWITONDA, avuga ko babikora biri mu murongo igihugu kihaye wo kwigira.

Ati: “tuzi ko umurongo w’igihugu cyacu ari ukwigira, rero ni ukugira ngo twe guhora dutegereje inkunga ziva hanze. Dutegenya ko nibura buri mwaka twazajya tugira igikorwa kibyara inyungu tubona kuburyo hari igihe kizagera tukavuga ngo Caritas irihagije yo ubwayo.”

“Nicyo gituma hari ibikorwa byinshi bibyara inyungu, Caritas yagiye ishinga. Twishimira ko nibura ibyo bikorwa bishobora kudufasha gufasha abatugana, nubwo bitaba 100%, ariko iby’ibanze byaboneka.”

Musenyeri Jean Marie Vianney GAHIZI, igisonga cy’umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, avuga ko n’ubwo Kiliziya iri gushaka uko abahabwa ubufasha bazabuhabwa nta nkomyi, ariko nabo bakwiye gusigwa binogereza.

Ati: “ntabwo bakwiye kuramya ubukene, bakwiye kubuvamo kandi nicyo cya mbere. Izo ni n’inshingano za Kiliziya zinafasha kuko Kiliziya irasenga, Kiliziya iraramya ariko iramya Imana idufasha kugira ngo twikure mu bibazo by’ubukene.”

“ ufasha rero niwe wa mbere ugomba kumva ko akwiye kwivana mu bukene. Bakamusiga yinogereza, ntibibe gusa gutega amaboko, kandi nawe akazirikana ko ejo hari abandi bazamukenera. Ntabwo abazamukomokaho cyangwa abamukomotseho bagomba gusigarana uwo murage w’ubukene. Hanyuma yumve ko ubukene bubi ar ubwo mu mutwe.”

Bamwe mu baturage bagaragaza ko ibikorwa bya Cartas muri Diyosezi ya Butare byakozwe mu myaka itanu ishize birimo nk’inzu 192 zubakiwe abatishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, kwishyurira amafaranga y’ishuri abana 6 000, kwigisha urubyiruko imyuga n’ubumenyi-ngiro, ndetse n’ibindi…. Bemeza ko byose byabafashije kuzamura igipimo cy’imibereho myiza.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Aug 28, 2023 - 13:43