Kayonza: Ba mutima w'urugo basabwe gutinyuka kujya mu bucuruzi

Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yasabye ba mutima w'urugo bo mur'aka karere kwitabira amasomo ya siyansi ndetse no gutinyuka kujya mu bucuruzi kuko biri mu bizatuma bagera ku byo bifuza. Ibi byagaritsweho ubwo ba mutima w'urugo bo mur'aka karere bizihizaga imyaka 30 bamaze bagira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Biyemeza gukomeza gufasha igihugu gutera imbere kugira ngo icyerekezo 2050 kizasange u Rwanda ruri mu bihugu bikize.

kwamamaza

Mushimiyimana Dudacienne ni Mutima w'urugo wo mu karere ka Kayonza wize ikoranabuhanga. Avuga ko imyaka 30 ishize ari inkuru ikomeye kuri we bitewe n'imiyoborere myiza yatumye asubira mu ishuri mu gihe yari yararivuyemo. Avuga ko ubu abarirwa mu bahanga ba mbere mu ikoranabuhanga igihugu gifite.

Avuga ko" naremeye nsubira inyuma kuko narimbonye amahirwe kandi byari byaramaze kwanga. Narize nuko nkirangiza ayisumbuye nta buryo bwo gukomeza narimfite. Ariko imiyoborere myiza iba yazanye amahirwe ko buri munyarwanda wese agomba kwiga, nibwo nabonye buruse nuko njya kwiga mucyitwaga KIST maze niga computer engineering kuburyo numva ko ndi umwe mu benjenyeri bize ikoranabuhanga, kandi iyo hataba imiyoborere myiza ntibyari gushoboka."

"Uyu munsi ndi umu-IT kandi mwiza ubikora kinyamwuga. Bivuze ngo inkuru ya 30 ndayifite. Mfite iterambere kandi ndateganya ko no mu yindi myaka 30 igiye kuza nzakomeza."

Kimwe na bagenzi be bahuriye ku kuba ba mutima w'urugo, bavuga iyi myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ifite byinshi ivuze mu buzima bwabo; haba mu iterambere no kuzamura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Gusa bashimangira ko gahunda bafite ari ugakomeza gutera imbere kuko bafite ubuyobozi bubafasha muri urwo rugendo.

Umwe yagize ati:"nanjye mfite inkuru rwose kandi inejeje! Kera ntacyo naricyo kuko nari wa muntu urindira guhabwa kandi nasaba simbone. Nagihabwa, nkagihabwa nshunaguzwa ariko ubu ndiha!"

Undi ati:" njye ntaho narimfite ho kuba ariko ubu narubatse, mfite inzu. Ndashaka ngo niteze imbere noneho igihe kiri imbere nzarusheho aho ndi."

Bijyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyo mu 2050, aho u Rwanda rwifuza kuzaba mu bihugu biteye imbere, minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dr Valentine Uwamariya, yasabye ba mutima w'urugo bo mu karere ka Kayonza gukoresha imbaraga zisumbuyeho kuzo bakoresheje muri iyi myaka 30 ishize.

Avuga ko bizabateza imbere ndetse n'akarere kabo muri rusange.

Ati:" byaragaragaye ko aho inzego z'abagore zikorana ta kibazo cy'amakimbirane mu miryangondetse n'ubukene buharangwa.ibi bikaba bishimangira uruhare ndakuka rw'umugore mubiterambere ry'umuryango wabo, imidugudu ndetse n'Akarere kacu. Abagore n'abakobwa bakwiye gukomeza kwitabira inzego z'ubuyobozi bw'ibanze, gutinyuka kujya mu bucuruzi ndetse no guhanga udushya. Kwiga siyansi no kuba abambere bagaragaza ko bumvishe neza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye."

Bimwe mu byagezweho na ba mutima w'urugo mu karere ka Kayonza muri iyi myaka 30 ishize birimo kuba bashishikarije bagenzi babo 11 676 kwibumbira mu matsinda yo kuguza no kugurizanya. Mu myaka ibiri ishize, bashyizeho ishuri ryumuryango ryakemuye ibibazo byamakimbirane yo mu miryango bigera 1 054, imiryango 1 077 yabanaga mu makimbirane ubu ibanye neza.

Ni mu gihe kandi mu myaka itanu ishize, bagize uruhare mu igabanuka ryabana bari mu mirire mibi, aho imibare igaragaza ko bavuye kuri 42% bagera kuri 28%.

@Djamali Habarurema/Isango Star- Kayonza.

 May 16, 2024 - 17:56