Kayonza: Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gacaca barasaba ko cyatunganwa neza bakabona amazi.

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gacaca mu murenge wa Murundi barasaba ko iki gishanga cyatunganywa neza kugira ngo babone umusaruro mwiza babuzwa no kugira amazi make ndetse hakaba hari n’ubuso butabyazwa umusaruro bitewe n’uko hatagera amazi. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iki gishanga cya Gacaca n’icya Rwinkwavu bigiye gutunganywa mu kiciro cya kabiri cy’umushinga KIIWP.

kwamamaza

Abahinga umuceri mu gishanga cya Gacaca kiri hagati y’utugari twa Karambi na Murundi, mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza, bavuga ko bafite intego yo kazamura umusaruro w’umuceri bezaga, bakava kuri toni eshanu kuri hegitari bakagera kuri toni esheshatu.

Gusa bavuga ko mu nkokora n’uko aho bahinga amazi akiri make, ibintu bituma bayarwanira ku buryo hari n’abatayabona bitewe n’uko hari urugomero rumwe, bityo bagasaba ko hakubakwa urundi rugomero maze n’ahasigaye hatabyazwa umusaruro hakaba hagahingwa.

Umwe ati: “dufite urugomero rutwuhirira ariko rwuhira igice kimwe. Akandi gace gaturuka ahitwa mu Kibari muri Nyanga, igice gihereranye naho muri Nyanga ntabwo beza kubera ya mazi aturuka mu rugomero ntabwo aganayo. Ubu ng’ubu batwongereye ubushobozi, urugomero rwa Nyanga bakaruduha, umusaruro wakwiyongera kuko cya gishanga kidahingwa abahinzi bacyo bakongera bakabona umusaruro w’umuceri.”

Undi ati: “ariko twifuza ko nibura twagera kuri toni esheshatu kuri hegitari imwe. Ni ukuvuga ngo uyu munsi eshanu tuziriho ariko ntabwo zihagije. Ariko mu bituma zidahaza ni uko hari ikibazo cyuko tudafite damu yunganira iyo dufite, hakaba hari hegitari 100 zidakoreshwa.”

“ urwo rugomero rwa kabiri turubonye rwadufasha noneho tukajya tubonera amazi ku gihe tudacuranywa amazi cyangwa ngo tuyatanguranywe, buri zone igaburirwa uko ibishaka.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko igishanga cy’umuceri cya Gacaca gihingwamo na koperative Duterimbere Murundi kiri mu bishanga bigiye gutunganywa vuba, cyo kimwe n’icya Rwinkwavu gihingwamo na Koperative Indatwa.

Ati : “ icya mbere kiriya gishanga kiri mu bishanga duteganya gutunganya kugira ngo ariya amzi abashe kugera ku bahinzi bose. Iyo ni gahunda, kuko murabizi ko hari ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa muri ibi bishanga: yaba igishanga cya Rwinkwavu, icya Kanyeganyege na Gishanda biteganyijwe gutunganywa ngo biterwemo umuceri.”

Avuga ko ibyo bigamije gufasha ababihingamo kubona umusaruro w’umuceri uhagije.

Ati: “ ibyo byose bitareganyijwe nko kuri phase ya kabiri muri uriya mushinga wa KIIWP, ibyo nginbyo birateganyijwe, bizakorwa.”

Ubusanzwe igishanga cya Gacaca gihingwamo umuceri mu murenge wa Murundi hatunganyijwe hegitari 400 ariko hahingwa hegitari 300 ariko izindi 100 zikaba zidahingwa bitewe n’uko  hatagerwa n’amazi aturuka mu rugomero rumwe.

Ikindi kandi n’izo hegitari 300 zihingwa usanga abahinzi bacuranwa amazi ku buryo biri mu bituma batabona umusaruro bifuza.

Ibyo ni impamvu ikomeye ituma basaba ko bakongererwa amazi, byibura bagahabwa urundi rugomero rwa kabiri rwunganira uruhasanzwe.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Sep 12, 2023 - 22:10