Uburusiya bwashyizeho igipapuro cyo guta muri yombi Perezida w'urukiko mpanabyaha, CPI

kwamamaza

Perezida w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, ni umwe ku bari ku rutonde rw'abashakishwa na minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu. 

Ibi bibaye nyuma yaho muri Werurwe (03) 2022, uru rukiko ryashyiriyeho Perezida Vladmir Putin w'uburusiya na komiseri w'umurusiya ushinzwe uburenganzira bw'abana, Maria Lvova Belova, impapuro zo kubata muri yombi. 

Umushinjacyaha abashinja ibyaha byibasira inyokomuntu bijyanye no gutwara abana mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Kuva icyo gihe, Uburusiya bwongeye ibitero kur'uru rukuko.

Leta ya Moscou yagabye ibitero bishya kur'uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Ibi bitero bigendereye umunya-pologne Piotr Hofmanski; Perezida w'urukiko rwa CPI ndetse Uburusiya ntibwagaragaje ibyo bumushinja.

Uretse Piotr, Uburusiya bwanashyiriyeho impapuro zita muri yombi abacamanza babiri b'uru rukiko barimo vise-Perezidante Ibanez Carranza n'undi mucamanza w'umudage witwa Bertram Schmitt.

Aba bo hatanzwe ubusobanuro buke bugararaza impamvu bagomba gutabwa muri yombi zidafite aho zihuriye na Perezida w'uru rukiko, cyane ko batigeze bagira uruhare mu ishyirwaho ry'impapuro zita muri yombi Perezida Putin na  Maria.

Itsinda rishinzwe gukora iperereza mu Burusiya ryahise ritangira gukora iperereza. Nyuma y'amezi abiri, umushinjacyaha Karim Khan yakurikiranyweho igitero cyibasira abahagarariye ibihugu by'amahanga.

Naho abacamanza batatu bemeje impapuro zo guta muri yombi zasabwe n'ubushinjacyaha zashyiriweho perezida w'Uburusiya yahise akurikiraho.

Ku rundi ruhande ariko, ushobora kwibaza niba izi mpapuro zagira ingaruka. I Haye, nyuma y'ibyumweru byinshi hakorwa ibiganiro mpaka, qbategetsi b'Ubuholandi bemeye gutanga imodoka z'intambara zo mu bwoko bwa blinde ku ruhande rw'abahagarariye uru rukiko bakurikiranywe n'Uburusiya.

 Sep 26, 2023 - 13:58