Niger: Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi, yasabye ubufasha Amerika.

Perezida Mohamed Bazoum, wahiritswe ku butegetsi ku ya 26 Nyakanga (07) 2023, yasabye Leta zunze Amerika n’andi mahanga gufasha igihugu cye gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegeko nshinga. Perezida Bazoum yabitangarije ikinyamakuru Washington post, avuga nk’imbohe iri mu biganza by’abasirikari bari bashinzwe kumurinda.

kwamamaza

Yabitangaje mugihe kur’uyu wa gatanu, ku ya 4 Kanama (08) ari umunsi w’ubwigenge bwa Niger, umunsi usanzwe mu gihugu bitameze neza.

Perezida Bazoum  yavuze ko mugihe igihugu cye kitafashwa ngo itegeko nshinga risubire kubahirizwa bizagira ingaruka kuri Niger ndetse n’isi muri rusange.

Ibi kandi byiyongeraho kuba RFI ivuga ko we n’abandi bategetsi b’ingenzi ku butegetsi bwe bagizwe mbohe na bugingo n’ubu.

Nimugihe kuva yahirikwa ku butegetsi, Niger yadutsemo imyigaragambyo yabasaba ko itegeko nshinga risubira kubahirizwa.

Icyakora amahanga akomeje gusaba ko hasubiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, nubwo igisilikari cyahiritse ubutegetsi cyamaze guhagarika inshingano za bamwe muri ba Ambasaderi barimo uw’Ubufaransa na Amerika nk’ibihugu bikomeye byari bifitanye ubucuti na Perezida Bazoum.

Harimo kandi uwa Nigeria nk’igihugu kiyoboye CEDEAO, ndetse Perezida Tinubu Bola wa Nigeria akaba ariwe watangaje ibihano by’ubukungu byafatiwe Niger  birimo guhagarikirwa umuriro w’amashanyarazi, guhagarika ibikorwa byo kohereza amafaranga ndetse n’ubucuruzi, gufatira imitungo y’abahiritse ubutegetsi. Hahagaritswe kandi n’uhagarariye igihugu cya Togo.

Nimugihe kandi mu ijoro ryo ku wa kane, itsinda rya CEDEAO ririmo uwahoze ari Perezida wa Nigeria yari ryagiye muri Niamey kugira ngo riganire n’abasilikari bahiritse ubutegetsi hamwe na Perezida Bazoum ariko mu gitondo cyo kur’uyu wa gatanu bakaba basubiyeyo badahuye nabo.

Ni nyuma yo kurara ku kibuga cy’indege I Niamey bategereje guhura na Gen Abdourahmane Tchiani; ukuriye abahiritse ubutegetsi bwa Bazoum ariko igisilikari kikabitera umugongo.

Ubusanzwe Niger ni igihugu kizwiho kuba gicukura urunium nyinshi ikoreshwa cyane mu ngufu za nikeyeri ndetse ikaba iri ku nzira inyura muri Afrika y'Uburengerazuba n'inyanja ya Méditerranée ikoreshwa cyane n'abantu bagerageza kujya gushakira ubuzima mu bihugu by’I Burayi bakoresheje inzira zitemewe n’amategeko.

Hari amakuru avuga ko guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bazoum wari inshuti ikomeye ya Amerika n’Ubufaransa nk’ibihugu byo mu Burengerazua bw’isi, byaba byihishe inyuma n’Uburusiya ndetse n’umutwe w’abarwanyi wa Wagner ukorera mu bihugu byo mu karere ka Afrika y’Uburengerazuba, cyane ko hari ababibona mu nyungu z’amabuye y’agaciro yo kur’uyu mugabane.

Perezida Bazoum, ati:''Akarere kose ka Sahel gashobora kugirwamo ijambo n'Uburusiya biciye kuri Wagner, umurwi wagaragaje iterabwoba ntampuhwe muri Ukraine.''

Ibi kandi yabigarutseho asaba amahanga gufasha Niger. Yavuze ko “Kurwanira indangagaciro duhuriraho, harimo demokarasi ishingiye ku bitandukanye hamwe no kwubahaubutegetsi bushingiye ku mategeko, niyo nzira yonyine yo kugera ku iterambere rirambye mu kurwanya ubukene n'iterabwoba''

''Abanya-Niger ntibazigera bibagirwa ubufasha bwanyu muri iki gihe gikomeye mu mateka y'igihugu cyacu.''

Gusa nta bimenyetso bigaragaza ko umutwe wa Wagner waba waragize uruhare mu ihikwa ry’ubutegetsi bwa Bazoum. Icyakora Amerika ivuga ko umuyobozi wa w’abacanshuro wa Wagner yavuze ko guhirika ubutegetsi bwa Bazoum ari igikorwa cy’ubutwari.

Niger iri mu karere ka Afrika kazwi nka Sahel kibasiwe n'abarwana biyitirira idini rya Islam (Djihadist) kandi kiganjemo n'intwaro za gisilikare. Mur’iyi myaka, Niger yabayemo amahoro ugereranije n'ibihugu by’ibituranyi birimo Mali na Burkina Faso, aho ubutegetsi bwahiritswe n'igisilikare.

Amerika n’Ubufaransa bisanzwe bifite abasilikari mur’iki gihugu, mu rwego rwo gufatanya kurwanya intagondwa.

Leta ya Perezida Bazoum kandi yakorana cyane n'ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi mu kurwanya abimukira banyura mu Nyanja ya Méditerranée, aho yari yaremeye kwakira amagana y'abavuye mu bigo bari bafungiwemo muri Libya. Yaranarwanije kandi abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu mu rwihishwa.

 Aug 4, 2023 - 14:11