Iran yahaye Amerika ubusabe bushya mugihe hatutumba umwuka w'intambara ikaze

Iran kuri uyu wa Gatanu yahaye Amerika ubusabe bushya bwo gusubukura ibiganiro byo guhagarika intambara binyuze muri Pakistan. Ni mu gihe Perezida Donald Trump ari gusuzuma uko hagabwa ibitero bishya. Iyi byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bigabanuka cyane.

kwamamaza

Mu gihe umwuka mubi ukomeje hagati ya Iran na Amerika, Iran yatangaje ko yohereje ubusabe bushya bugamije kongera ibiganiro byahagaze nyuma y’inama ya mbere yabereye muri Pakistan ku wa 11 Mata (04) itatanze umusaruro.

Aya makuru yatumye isoko rya peteroli rigira icyizere ko intambara ishobora kugabanya ubukana, ndetse bituma igiciro cc'akagunguru muri West Texas Intermediate kigabanukaho hejuru ya 5%, kigera munsi ya $100, mu gihe Brent nayo yagabanutse igera hafi kuri $107.

Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump ari hagati y’igitutu cyo guhagarika intambara cyangwa gusaba Inteko Ishinga Amategeko kuyimwemerera gukomeza ibikorwa bya gisirikare. Hari amakuru avuga ko ari gusuzuma uko hagabwa ibitero bishya kuri Iran kugira ngo ayihatire kwemera amasezerano mashya.

Iran yo yahise itangaza ko iramutse yongeye kugabwaho ibitero, izasubiza “ibitero bibabaza kandi birambye” ku birindiro bya Amerika biri mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati.

Iran kandi yongeye gushimangira ko ishobora kugenzura umuhora wa Hormuz, inyuramo igice kinini cya peteroli yoherezwa ku isi, ishinja Amerika kuyishyiraho igitutu binyuze mu gufunga inzira z’ubucuruzi bwo mu nyanja.

Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yavuze ko ibyo Amerika iri gukora ibinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi bitazatanga umusaruro, mu gihe Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Mojtaba Khamenei yavuze ko Amerika yamaze guhura n'igisebo gikomeye.

Hagati aho, Minisiteri y’Imari ya Amerika yaburiye ibigo bitwara ibicuruzwa mu nyanja ko bishobora gufatirwa ibihano nibyishyura amafaranga Iran isaba kugira ngo amato anyure mu  muhora wa Hormuz, nubwo ayo mafaranga yaba yitiriwe ibikorwa by’ubugiraneza.

Ku ruhande rwa gisirikare, bumwe mu bwato butatu bunini bw’intambara bya Amerika byari mu karere, USS Gerald Ford, bwamaze kuhava, ariko andi abiri aracyahari hamwe n’andi mato asaga 20.

Nubwo impande zombi zigaragaza ubushake bwo kuganira, ikibazo cy’intwaro za nikleyeri n’umutekano mu muhora wa Hormuz bikomeje kuba imbogamizi zikomeye zatuma amahoro atagerwaho vuba.

@RFI

 May 1, 2026 - 19:12