Elon Musk yasezeye ku nshingano yari afite muri guverinoma ya Trump

Elon Musk, umuherwe uyobora sosiyete ya Tesla, yasezeye ku nshingano yari afite nk’umukozi udasanzwe wa guverinoma ya Perezida Donald Trump, aho yari ayoboye gahunda yo kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta (DOGE).Ibi bibaye nyuma y’igihe gito cy’akazi karanzwe n’imvururu, impaka no kutumvikana n’abayobozi bakuru ba guverinoma.

kwamamaza

Umuyobozi wo muri White House yahamirije ibiro ntaramakuru by'abongereza "Reuters" ko kuva ku wa Gatatu nijoro, ibikorwa byo gukura Musk mu mwanya we byatangiye, nyuma y’uko ubwe atangaje kuri X ko igihe cye nk’umukozi udasanzwe wa Leta kirangiye. Gusa, yavuye mu kazi atabanje kuganira na Trump, kandi amakuru avuga ko cyafashwe n’abayobozi bakuru ba White House.

Musk yasezeye nyuma y’uko anenze ingengo y’imari nshya ya Trump avuga ko irenze urugero, ikaba yatesheje agaciro ibyo DOGE yageragezaga kugeraho. Ibi byarakaje bamwe mu bayobozi ba White House, barimo na Stephen Miller wari ushinzwe igenamigambi, bituma atangira guhamagara abasenateri b’Abarepubulikani ngo bagarure isura nziza kuri iyi gahunda ya Perezida ndetse ko Trump ayishyigikiye.

Nubwo Musk yari inshuti ya Trump ndetse akomeye muri guverinoma ye nyuma y’irahira rye, ariko ububasha bwe bwagiye bugabanuka buhoro buhoro. Yigeze kugaragara ku ruhimbi rwa Conservative Political Action Conference yabaye muri Gashyantare (02), atwaye moto-saw ya metarike atangaza ko ari "iyo gusatura ubu- bureaucratie."

Yari yizeje ko DOGE izagabanya nibura tiriyari 2$, ariko kugeza ubu bivugwa ko yageze kuri miliyari 175$, nubwo bitaremezwa. Yavuze ko gukuraho uburenganzira bwo gukorera mu rugo byateza abakozi kwegura ku bushake, ibyo yise "amakuru meza".

Nyamara, bamwe mu bagize guverinoma batangiye kumunenga, cyane cyane ku bw’imyanzuro ye yo kugabanya abakozi. Trump ubwe yibukije ko abaminisitiri ari bo bafite uburenganzira bwo kugena abakozi, si Musk.

Yagiranye ubushyamirane n’abaminisitiri barimo Marco Rubio, Sean Duffy na Scott Bessent. Yanise umujyanama wa Trump mu by’ubucuruzi, Peter Navarro, “ikigoryi”. Navarro yamusubije ati: “Nigeze kwitwa n’ibirenze ibyo.”

Muri Mata (04), Musk yagaragaje ko agiye kugabanya uruhare rwe muri politiki agashyira imbaraga mu bikorwa bye by’ubucuruzi, avuga ko ibibazo biri muri “bureaucracy” ya Leta ya Amerika ari byinshi kurusha uko yabitekerezaga.

Musk agiye mbere y'igihe cyatehanyijwe kuko Mandat ye yari kurangira ku wa 30 Gicurasi (05).

Nubwo asezeye, guverinoma ivuga ko gahunda ya DOGE izakomeza, nubwo abayobozi bashobora kuyihinduramo bike kugira ngo badakomeza gutesha agaciro abadepite. Kugeza ubu, iyi gahunda yatumye hasezererwa abakozi ba Leta bagera kuri 260,000, bangana na 12% by’abakozi bose ba Leta.

Gusa gahunda yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo imyanzuro y’inkiko isubiza abakozi basezerewe mu mirimo, gusubizaho nzego zasenywe, hamwe n’ibibazo byatewe n’igabanuka ry’abakozi bafite ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Musk yavuze ko agiye no kugabanya amafaranga atanga muri politiki, nyuma yo gutanga hafi miliyoni 300$ mu matora aheruka mu rwego rwo gushyigikira inshuti ye, Trump. Ati: “Numva ibyo nakoze bihagije.”

@ bbc, Reuters 

 May 29, 2025 - 13:56