Iran yahakanye ibyo kugaba igitero ku bwato bwa Korea y’Epfo mu muhora wa Hormuz

kwamamaza

 Iran yahakanye kugira uruhare mu iturika ryabereye ku bwato bwa Korea y’Epfo mu muhora wa Hormuz, mu gihe Amerika yavuze ko ibiganiro biyihuza na Tehran bishobora kuvamo amasezerano y’amahoro nyuma y’iminsi y’umwuka mubi n’ibitero byahungabanyije akarere k’Uburasirazuba bwo hagati.

Iran yatangaje ko nta ruhare yagize mu iturika ryabereye ku bwato bwa Korea y’Epfo bwitwa HMM Namu, bwafashwe n’inkongi y’umuriro ku wa Mbere nyuma y’iturika ryabereye mu muhora wa Hormuz.

Mu itangazo Ambasade ya Iran i Seoul yashyize hanze kuri uyu wa Kane, Tehran yavuze ko ihakana yivuye inyuma kandi yamagana ibirego biyishinja kugira uruhare muri icyo gitero.

Umuhora wa Hormuz ni umwe mu mihora y’ingenzi ku Isi inyuramo peteroli nyinshi, bityo ikibazo cyose cy’umutekano kihabaye kigahita gikurikirwa cyane n’ibihugu bikomeye ndetse n’amasoko mpuzamahanga.

Aya makuru aje mu gihe Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko bishoboka cyane ko igihugu cye cyagirana amasezerano y’amahoro na Iran nyuma y’ibyo yise ibiganiro byagenze neza mu masaha 24 ashize.

Trump yavuze ko mu gihe ibiganiro byatanga umusaruro, ibikorwa bya gisirikare bishobora guhagarara burundu. Icyakora yanaburiye Iran ko niharamuka habaye ukunanirana, ishobora kongera kugabwaho ibitero birushijeho gukomera kurusha mbere.

Ibyo yabivuze yibutsa ibikorwa bya gisirikare Amerika na Israel bagabye kuri Iran hagati ya tariki ya 28 Gashyantare (02) n’iya 8 Mata (04) mbere y’agahenge kari kahagezweho.

Ku ruhande rwa Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf uri mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu yavuze ko Amerika iri kugerageza guhatira Tehran kuyishyikiriza binyuze mu buryo bushya bwo guhungabanya ubumwe bw’igihugu.

Nubwo impande zombi zigikomeje guterana amagambo, Iran yavuze ko itarahagarika inzira y’ibiganiro. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaïl Baghaï, yavuze ko igihugu cye kigikomeje gusuzuma gahunda n’ibyifuzo byashyizweho na Amerika.

Ibi bibaye nyuma y’uko Amerika iherutse gutangaza ko yahagaritse by’agateganyo gahunda yayo yo guherekeza amato anyura mu muhora wa Hormuz, icyemezo cyakomeje guteza impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja no ku isoko rya peteroli ku Isi.

@RFI

 May 7, 2026 - 14:42