Iran yagaragaje ibisabwa ngo iganire kuri gahunda ya nucléaire, Trump arabyamagana

Iran yongeye gukaza amakimbirane ari hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishyiraho ibisabwa bikomeye byakorwa kugira ngo yemere kuganira kuri gahunda yayo ya nucléaire. Ni mu gihe Perezida Donald Trump yabyamaganye, avuga ko ibisubizo bya Iran bidashobora kwemerwa.

kwamamaza

Ku Cyumweru, nibwo Iran yashyikirije Amerika ibisubizo byabo ku cyifuzo cyari kigamije guhagarika amakimbirane hagati y’impande zombi, binyuze mu buhuza bwa Pakistan.

Iran yasubizaga ibyasabwe na Amerika, yavuze ko mbere y’uko haba ibiganiro kuti gahunda yayo ya nucléaire, Amerika igomba kubanza kwishyurwa indishyi z’ibyangijwe n'intambara, gukurirwaho ibihano bya Amerika ku icuruzwa rya peteroli, gufungurirwa imitungo yayo ifungiye mu mahanga no kwemererwa ubusugire ku muhora wa Hormuz. Téhéran yavuze ko ibyo nibimara gukemurwa mu minsi 30, ari bwo izemera kuganira ku gahunda yayo ya nucléaire.

Iran kandi yakomeje gutsimbarara ko itazahagarika gahunda yayo ya nucléaire cyangwa ngo yohereze hanze ububiko bwayo bwa uranium.

Aho kugabanya ubushyamirane, Iran yabaye nk'iyongera amakara mu muriro, isaba ibikomeye ndetse inakangisha kwibasira inyungu za Amerika mu karere.

Igisirikare cy’Impinduramatwara cya Iran cyatangaje ko mu gihe Amerika atakumva ibisabwa, igafata cyangwa ikagaba ibitero ku mato y’ubucuruzi ya Iran, igisirikare cyayo kizahita cyibasira ibirindiro bya Amerika biri mu burasirazuba bwo hagati.

Iran kandi yaburiye Ubufaransa n’Ubwongereza ku bikorwa byabyo mu muhora wa Hormuz, ivuga ko kwivanga kwabyo muri ako gace bitemewe n’amategeko, kandi ko amato yabyo niyegera uwo muhora azahura n’igisubizo gikomeye.

Ku rundi ruhande, nyuma y'uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, yofashishije imbuga nkoranyambaga akagaragaza ko atishimiye ibisubizo bya Iran, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko intambara na Iran itararangira, ashimangira ko Israel izakomeza ibikorwa bya gisirikare kugeza ubwo ububiko bwa uranium bwa Iran buzaba bwakuweho.

@RFI

 May 11, 2026 - 08:42