
Inzozi Lotto yambuwe uburenganzira bwo gukoresha Tombola y'igihugu
Oct 3, 2025 - 08:14
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse uruhushya rwo gutegura Tombola y'igihugu rqari rwarahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) kubera kutubahiriza amategeko n’amasezerano agenga imikino y’amahirwe.
kwamamaza
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Ukwakira (10) 2025 rivuga ko guhera ako kanya, Inzozi Lotto itemerewe kongera gukoresha no gutegura Tombola y’Igihugu mu Rwanda.
RDB yibukije ko abatsinze tombola batarahabwa ibihembo byabo ko bagomba kubihabwa kuko Inzozi Lotto ifite inshingano zo kubishyura. Kugira ngo ibyo bizakorwe mu mucyo, RDB yavuze ko iki gikorwa kizakurikirwanwa hafi n’inzego zibishinzwe.
Ku rundi ruhande, RDB yavuze ko iri mu nzira yo gushaka abanfi bafatanyabikorwa bashya binyuze mu ipiganwa kandi bizakorwa harimo no kubahiriza inyungu rusange.
Ibigo byose bikora mu rwego rw’imikino y’amahirwe byibukijwe ko bigomba gukurikiza amategeko n’amabwiriza abigenga.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


