Intambara muri Ukraine: Ubudage bushyigikiye ishyirwaho ry’urukiko rwihariye ku bayobozi b’Uburusiya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage yatangaje ko ashyigikiye ishyirwaho ry’urukiko rwihariye rwo gukurikirana abayobozi b’Uburusiya kubera igitero cyagabwe muri Ukraine.

kwamamaza

Ibi byatangajwe nyuma y’igitero cyagabye ku wa gatandatu mu gace gatuwe n’abaturage ka Dnipro gaherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine. Imibare yerekana ako abantu 40 aribo bahasize ubuzima kandi bashobora kwiyongera, cyane ko n’umubare w’abakomeretse, RFI ku wa mbere yatangaje ko bari 75 ndetse n’ababarirwa muri mirongo bari bagishakishwa.

Ulf Kristersson, uhagarariye Suéde y’Inama y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yamaganye iki gikorwa yise icyaha cy’intambara, nyuma y’uko iki gitero byahitanye ubuzima bw’abasivile benshi batuye mu nyubako yo guturamo i Dnipro.

Ibi birashoboka ko umunsi umwe byazaburanishwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) i La Haye, ariko Ubudage buvuga ko “ tugomba kujya kure”.

Ku wa mbere, MMinisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage yasuye La Haye, asaba ko hashyirwaho urukiko rushya kugira ngo abayobozi b'Uburusiya bagezwe imbere y’ubutabera.

‘Iki gitero kigomba guhanirwa’

Kuva mu ntangiriro z’igiitero cy’Uburusiya muri Ukraine, amajwi asaba ko hashyirwaho urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara  bikorwa n’Uburusiya muri Ukraine yakomeje kwiyongera.

Ibyo byaba bifatwa nko kugerageza kuburanisha no guhana hakurikijwe amategeko abayobozi bakuru b’igihugu bafashe umwanzuro wo kugaba igitero kuri kimwe cya gatatu cy’igihugu.

Ubu busabe bwazamutse bitewe n’uko urukiko mpanabyaha ruri gukora iperereza ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Ukraine. Ariko rukaba nta bubasha rufite bwo kuburanisha Uburusiya ibyaha nk’ibyo, kuko leta ya Moscou itemeje amasezerano ya Roma ashyiraho uru rukiko.

 Kuri Annalena Baerbock, avuga ko urwo rukiko rushobora gukoresha amategeko ya Ukraine ariko  rugakorera mu mahanga kandi rugakorwamo n’abacamanza mpuzamahanga.

 Ubwo yari I La Haye, yagize ati: “Bamwe bari bafite intego yo gushyiraho urukiko mpuzamahanga rushya. Ku bwanjye, ibi byagira ingaruka zikomeye ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, tugomba kandi  kurwongerera imbaraga muri iki gihe.”

Yongereyeho ko “Igitekerezo cyacu n’abo dufatanyije ni ukongerera imbaraga urukiko  mpuzamahanga mpanabyaha, atari ukuruca intege nke, kandi ko urukiko rushobora gukoresha ububasha bwarwo mu mategeko mpanabyaha ya Ukraine. Niyo mpamvu ari ngombwa kuri twe kugira urundi rwego mpuzamahanga, urugero rukaba hanze ya Ukraine, ku nkunga y'amafaranga ituruka ku bafatanyabikorwa ndetse rugakoramo abashinjacyaha n’abacamanza  mpuzamahanga  kugira ngo dushimangire kutabogama kandi mu buryo bwemewe n'uru rukiko. Byaba uburyo bushya.”

Umuyobozi wa diplomasi y'Ubudage yanavuze ko “Tugomba kohereza ubutumwa bwumvikana ku bayobozi b'Abarusiya ko mur’iki gihe  intambara yo kugaba ibitero idashobora gusigara idahanwe.”

Yanavuze ko yagiranye ibiganiro n’uruhande rwa Ukraine ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bahurije mu gushaka igisubizo kidasanzwe cyo gushyiraho urukiko rufite ububasha rwakoresha amategeko ya Ukraine.

 Annalena Baerbock yanasabye ko hahindurwa sitati y’urukiko rwa ICC ruri I La Haye kugira ngo ruzakomeze gukurikirana abayobozi b’Uburusiya kuri kiriya gitero  cyagabwe.

Gusa kugira ngo bigerweho mur’iki gihe, inzira ihari ni imwe. Bisaba ko akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye gafata icyo cyemezo ariko bitewe n’uburengazira bwa Veto [droit de veto], Uburusiya busanzwe bufite icyicaro gihoraho ntibwatuma uwo mwanzuro ugerwaho.

Annalena Baerbock, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubudage na mugenzi we w’Ubuholande, Wopke Hoekstra banamaganye ishimutwa ry’abana ibihumbi amagana bo muri Ukraine batwawe n’Uburusiya ndetse basezeranya kuzashyira ku mugaragaro ibyo byaha.

Annalena Baerbock yavuze ko iki kibazo kizagezwa ku kanama gashyizwe uburenganzira bwa muntu I Genève, ndetse anavuga ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uzafatira abayobozi b’Uburusiya. Yongeraho ko “ kimwe n’ibindi byaha byose, ni ibyaha bibi.”

 Jan 17, 2023 - 15:53