Inkuba yahitanye inka 15 n'intama 18 zari mu rwuri, aborozi bagenzi be baramugoboka

Mu mvura idasanzwe yiganjemo umuyaga yaguye saa sita n'igice ku cyumweru, ku wa 3 Gicurasi (05) 2026, mu karere ka Kirehe, inkuba yakubise inka 15 n’intama 18 by’umworozi witwa Mutarambirwa Patrice nuko zose zihita zipfa.  Ubuyobozi bw'umurenge wa Mpanga wabereyemo ibi byago, bwatangaje ko uyu mworozi yashumbushijwe inka 25 n’intama, nyuma yo gusanga amatungo ye atari afite ubwishingizi.

kwamamaza

Ibi byago byabereye mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Bwiyorere mu Murenge wa Mpanga, aho amatungo yose yari ari mu rwuri rwa Mutarambirwa Patrice usanzwe atuye mu Mudugudu wa Bicumbi, Akagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye, yakubiswe n' inkuba, yose agahita apfa.

Amakuru atangwa n’abaturage agaragaza ko ayo matungo yose nta bwishingizi yari afite, ibintu byatumye igihombo cye kiba kinini.

Mu kiganiro kuri telephone n'umunyamakuru Djamali Habarurema wa Isango Star ukorera mu Burasirazuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Hakizamungu Adelte, yavuze ko nyuma y’ibi byago, aborozi bagenzi be bahise baterana mu muco wo gushumbushanya basanganwe, baramufasha.

Yagize ati: “Aborozi bagenzi be n’abaturage muri rusange, habaye igikorwa cyo kumushumbusha. Ni umuco mwiza dufite mu baturage, ku buryo baterateranyije bamushumbushije, tubasha kwegeranya inka zigera kuri 25 biyemeje kumuha.”

Yavuze ko ku bufatanye n'  ubuyobozi bw'Akarere bwashimiye abaturage kubw'iki gikorwa kigaragaza ubumwe n’ubufatanye, abasaba ko uwo muco  mwiza wakomeza.

Ati: “Ni ugukomeza uwo muco mwiza wo gushyigikirana no gufashanya.”

Gusa yanibukije aborozi ko ibyago bitera bidateguje, abasaba kwitabira ubwishingizi bw’amatungo, kuko akenshi abishinganisha ari bake kandi bagahitamo amatungo make.

Yagize ati: “Ariko inama twagira aborozi ni uko ibyago bitera bidateguje, dukomeje kubakangurira ariko ugasanga akenshi abitabira ubwishingizi ni inka zo mu biraro cyangwa se bakagenda batoranya bavuga bati' iyi ni inka ya mbere, nziza' ariko inka zisanzwe usanga mu nzuri ugasanga aborozi ntibitabira."

Yongeyeho ko nubwo hari abinangira gushaka ubwishingizi bw'amatungo ariko ibyabaye ari urugero rwiza rugaragaza ko gihe cyose ibiza biba ari ibiza.

Hakumizamungu yagize ati:"hari abibwira ko cyangwa bakavuga bati bishobora kuza bikerewe cyangwa ntibihabe, ariko byagaragaye ko ibiza byose ni ibiza igihe cyose byatungurana. Twabakanguriye rero ko bakwitabira iyo gahunda kuko nayo ishobora kubafasha gukomeza kudahungabana igihe ibyago byaba."

 May 4, 2026 - 07:49