Tunisia: Abari bakurikiranyweho gufasha abimukira bashaka kujya i Burayi barekuwe

Urukiko rwo muri Tunisia rwarekuye abakozi b’umuryango utari uwa Leta (ONG) Terre d’Asile, barimo Sherifa Riahi wahoze awuyobora, nyuma yo kubakatira igifungo gisubitswe ku byaha byo gufasha abimukira kwinjira no gutura mu gihugu by'Iburayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

kwamamaza

Ibi byabaye ku wa Mbere, ku wa 05 Mutarama (01) 2026,nyuma y’amezi arenga 20 bari bamaze bafunzwe. Uru rubanza rwabereye i Tunis rwamaze umunsi wose, mu gihe ikibazo cy’abimukira gikomeje kuba ingorabahizi muri iki gihugu.

Urukiko rwakatiye Sherifa Riahi na bagenzi be igifungo cy’imyaka ibiri gisubitswe, bituma bahita barekurwa. Masaha make nyuma y’urubanza, hashyizwe hanze amashusho agaragaza Riahi asohoka gereza nijoro. Ndetse batangaza ko n'abandi bakozibb'uyu muryango bari bafunzwe by’agateganyo na bo barekuwe.

Aba bakozi bashinjwaga gufasha kwinjiza no gucumbikira abimukira binjiye mu gihugu mu buryo butemewe, hamwe n’abakozi 17 b’akarere ka Sousse bakekwagaho gutiza iyi ONG inyubako. Bose hamwe bari 23, bakaba barashoboraga guhabwa igifungo kigera ku myaka 10.

Abunganira abaregwa bavuze ko abakiriya babo bakoraga imirimo y’ubutabazi mu rwego rwemewe na Leta, ndetse bakorana n’inzego za Leta ubwazo. Bimwe mu byaha byari byarabashinjwaga bari barabihanaguweho.

Ikibazo cy’abimukira gikomeje gufata indi ntera muri Tunisia, igihugu gikoreshwa nk’inzira ijya i Burayi. Abayobozi bakuru barimo na Perezida Rais bavuze ko benshi muri abo bimukira bakomoka mu bihugu byo muri Africa yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.

Iki kibazo kandi cyongeye kugaragaza uko politiki n’uburenganzira bwa muntu bikomeje kugongana muri iki gihugu.

@rfi

 Jan 6, 2026 - 15:13